Mu Rwanda hateraniye abashoramari 250 baturutse mu Majyaruguru y’u Burayi aho bari kwerekwa amahirwe y’ishoramari agaragara mu nzego zitandukanye ziri mu gihugu kugira ngo babashe kuba bashora imari yabo mu Rwanda.
Aba bashoramari bateraniye mu Rwanda ku nshuro ya kabiri aho baturutse mu bihugu birimo Suede, Norvege, Danmark, Island, Finland, Estonie, Latvie na Lituanie aho bagiye kumara iminsi itatu mu Rwanda bareba amahirwe y’ishoramari ahari.
Uhagarariye Umuryango w’u Burayi ibi bihugu bibarizwamo, Laporte, yashimye u Rwanda uburyo rutanga amahirwe ku bashoramari ndetse rukanaborohereza mu nzira zo gutangira imishinga itandukanye.
Yagize ati “ Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira mu bikorwa gahunda ya kabiri y’igihugu yo kwihutisha iterambere NST2, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wiyemeje gukomeza kuba umufatanyabikorwa wizewe kandi w’igihe kirekire ariko icy’ingenzi kurushaho n’uko inzego za leta niz’abikorera zikomeza gukorana bya hafi kuko iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda ryagiye rishingira ku bufatanye hagati y’izo nzego kandi Umuryango wa EU uzakomeza kugira uruhare no gushigikira uwo murongo”.
Ambasaderi w’u Rwanda muri ibi bihugu, Amb Diane Gashumba, yavuze ko ari intambwe ikomeye ikomeje guterwa n’ibi bihugu mu gushora imari mu Rwanda, ndetse avuga ko umubare w’abitabira iyi nama ugenda wiyongera, anagaragaza ko amasezerano yasinywe mu nama y’ubushize agenda ashyirwa mu bikorwa.
Yagize ati “Urabona kuri iyi nshuro haje abantu 200 kandi ubushize iyi nama yari yitabiriwe n’abantu baturutse hanze y’u Rwanda 53, ndetse navuga ko ibintu bigenda bitera imbere kuko amasezerano yasinywe umwaka ushize uko ari umunani mu nzego zinyuranye ari kugenda ashyirwa mu bikorwa”.
Amb Gashumba yagaragaje ko kuba ba Ambasaderi b’ibihugu babashije kuboneka bakitabira iyi nama bisobanuye ko nabo bamaze kubona agaciro n’inyungu iva muri iyi nama ndetse bakanagira uruhare mu gushishikariza abashoramari bo mu bihugu byabo kuza gushora imari mu Rwanda.
Ku ruhande rw’abikorera, perezida w’Urugaga rwabo, Jeanne Francoise Mubiligi, avuga ko biteguye kugirana ibiganiro birambuye n’abashoramari baturutse mu Majyaruguru y’u Burayi, kugira ngo baganire ku buryo bwo gushora imari mu Rwanda.
Yagize ati “ Ku ruhande rwacu rw’abikorera mu Rwanda ndashaka kubizeza ko hari umuryango ukomeye kandi mugari w’ibigo by’ubucuruzi witeguye gukorana n’abandi ndetse no kubaka ubufatanye.”
Akomeza agira ati “Mu nzego zitandukanye ibigo by’Abanyarwanda biri gushaka amahirwe yo gukorana n’abandi bashobora gufasha guhindura ibitekerezo bikavamo imishinga n’ishoramari rirambye kandi twebwe twiteguye ubufatanye, gukorana n’ibigo by’ikoranabuhanga ndetse twiteguye gukorana n’abashoramari bafite gahunda yo kwagurira ibikorwa byabo muri Afurika no kubaka umubano utanga inyungu ku mpande zombi”.
Bimwe mu byo aba bashoramari bagaragarijwe harimo ko mu Rwanda kwandikisha ibigo by’ubucuruzi bifata amasaha atandatu ndetse serivise zigera kuri 400 zose bifuza zitangirwa ahantu hamwe ‘One stop center’ muri RDB.
Umuyobozi mukuru wa RDB, Jean Guy Africa, yavuze ko hari amahirwe y’ishoramari bari kwereka aba bashoramari bo mu Majyaruguru y’u Burayi, ndetse ko u Rwanda rwiyemeje kuba igicumbi cy’ishoramari muri Afurika binyuze mu korohereza abashaka kuhashora imari mu nzego zitandukanye.
Yagize ati “U Rwanda ruri muri gahunda yo guteza imbere inganda zifite ubushobozi bwo guhangana ku isoko mpuzamahanga no kohereza ibicuruzwa mu mahanga. Hari amahirwe rero agaragara mu gukora imiti, ibikoresho byo kwa muganga, ibikoresho by’ubwubatsi ndetse no gutunganya umusaruro uturuka mu buhinzi ufite agaciro kongerewe, kandi ibi bigamije gushyigikira iterambere ry’ibyanya by’inganda ziri kwaguka mu gihugu.”
Mu myaka 20 ishize, abashoramari baturutse mu bihugu bigize Amajyaruguru y’Uburayi bamaze gushora imari mu Rwanda y’asaga miliyoni 200$.






