sangiza abandi

U Rwanda n’u Buyapani bari kungurana ubumenyi mu gukumira no kurwanya ibiza

sangiza abandi

U Rwanda n’u Buyapani bari gusangira ibitekerezo ku buryo bwo ku rwanya ibiza birimo inkangu, imyuzure, imitingito, inkuba n’ibindi bihitana ubuzima bw’abantu bikanangiza ibikorwaremezo ndetse bigatwara igihugu amafaranga menshi yo kongera gusana ibyangiritse.

Ni ibiganiro ibihugu byombi biri kugirana mu nama y’iminsi ibiri iri kubera i Kigali  byatangiye kuri uyu wa 12 Werurwe bikazarangira ku wa 13 Werurwe 2026 aho by’umwihariko u Rwanda ruri kwigira ku Buyapani uburyo rwarwanya ibiza.

Muri iyi nama hamuritswe ibikorwa bya sosiyete 12 zo mu Buyapani, zifite ikoranabuhanga ryifashishwa mu kwirinda ibiza bitaraba, ndetse n’irifasha mu buryo bworoshye mu gihe byabaye.

U Buyapani ni kimwe mu bihugu byibasirwa cyane n’ibiza ku Isi bitewe n’imiterere yacyo harimo kuba cyegereye Inyanja ya Pacifique bigatuma cyibasirwa n’ibirimo imutingito n’ibindi.

Ibi byatumye u Buyapani bufata ingamba zihamye ndetse kuri ubu buza mu bihugu bya mbere ku Isi mu bifite ikoranabuhanga rihambaye mu gutahura ko hari ibiza bigiye kuba, hagafatwa ingamba kare zirimo no kwimura abantu batuye mu gace gashobora kwibasirwa kurusha ahandi. 

Hari zimwe muri sosiyete z’abayapani zifite ikoranabuhanga ririmo iritanga impuruza ku hantu hashobora kuba hagiye kuba ibiza nk’umutingito n’umwuzure.

Ubwo yatangizaga iyi nama Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Gen. Maj. (Rtd) Albert Murasira, yavuze ko abashakashatsi bitabiriye iyi nama barimo n’abo muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), ndetse bakaba bari kwigira ku bikorwa izo sosiyete zo mu Buyapani bijyanye n’icyo u Rwanda rukeneye.

Yagize ati ‘‘Iyi nama y’iminsi ibiri ni iyo kugira ngo duhure twige uko bikora, ariko noneho akarusho kariho ni uko hajemo amashuri, n’abashakashatsi bo muri za kaminuza, kugira ngo na bo babyumve, noneho na bo bazakomeze bakore ubushakashatsi.’’

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Kazuya Nakajo, yavuze ko u Buyapani nk’igihugu cyateye imbere mu kurwanya ibiza, yizeye ko ikoranabuhanga ryacyo niritangira gukoreshwa no mu Rwanda rizagira uruhare rukomeye mu kurokora byinshi birimo n’ubuzima bw’abahitanwa na byo.

Ati ‘‘Nizera ko ikoranabuhanga ry’u Buyapani hamwe na gahunda ya kabiri y’imyaka itanu yo kwihutisha iterambere NST2 bizagira uruhare mu gukumira ibiza mu Rwanda no guteza gukomeza guteza imbere izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda. Rero dufatanyirije hamwe dushobora guhangana n’ibi biza mu buryo bunoze.’’

Imwe muri gahunda u Rwanda rwashyizeho mu kwirinda ibiza nk’inkangu cyangwa isuri ni ugutera ibiti bifata ubutaka no kugabanya itemwa ry’amashyamba.

Muri iyi nama iri kubera i Kigali, hibutswe abantu basaga ibihumbi 15 bishwe n’umutingito na Tsunami yibasiye iki gihugu ku wa 11 Werurwe 2011 n’abandi basaga ibihumbi 2 baburiwe irengero icyo gihe kugeza na n’ubu.

U Rwanda ruri kwigira ku Buyapani uko harwanywa ibiza birimo inkangu, imyuzure, umutingito n’ibindi
 Gen. Maj (Rtd) Albert Murasira, yavuze ko iyi nama izasiga u Rwanda rwigiye byinshi kuri sosiyete zo mu Buyapani
Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Kazuya Nakajo, yashimiye ubufatanye mu kurwanya ibiza hagati y’u Rwanda n’u Buyapani

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka