Ambasaderi Moses Rugema yashyikirije Umuyobozi ushinzwe Porotokole muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Nigeria, Ambasaderi Wahab Adekola Akande, kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.
Igikorwa cyo gutanga izi mpapuro cyabaye ku wa Kane, tariki ya 12 Werurwe 2026.
Amb. Moses Rugema na Amb. Wahab Adekola Akande, banaganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo izijyanye no gushimangira ubushake bwo kwagura umubano w’ibihugu byombi.
Ambasaderi Moses Rugema yashyizwe mu nshingano zo guhagararira u Rwanda muri Nigeria tariki ya 18 Nzeri 2025, yemezwa n’Inteko Rusange ya Sena tariki 30 Nzeri uwo mwaka.
Guhera mu 2004 kugeza mu 2007, Rugema yakoze muri Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza ndetse yanabaye Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi.
Mbere yo kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, Rugema yari Umuyobozi ushinzwe Porotocole ya Leta mu Biro bya Perezida wa Repubulika hagati ya 2020 na 2025.
U Rwanda na Nigeria bisanzwe bifitanye umubano ushingiye kuri dipolomasi, ubucuruzi, ikoranabuhanga, umutekano n’uburezi, aho ibihugu byombi byohererezanya abanyeshuri bakajya kubihahamo ubumenyi.
Ibihugu byombi binafitanye imikoranire mu by’ubwikorezi bwo mu kirere aho indege ya Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi, RwandAir, ikorera ingendo muri Nigeria.
Abashoramari bo muri Nigeria bakorera mu Rwanda imishinga itandukanye irimo ishingiye ku ikoranabuhanga n’ingufu ndetse mu 2022, ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubufatanye mu ikoranabuhanga.
Mu kwagura umubano uhuriweho hagati y’u Rwanda na Nigeria, tariki ya 27 Kamena 2025, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano yo kuvanaho gusoresha kabiri ibicuruzwa. Ni amasezerano yatekerejweho mu kongera ishoramari hagati y’ibihugu byombi, uruhare rw’abikorera no gushimangira ubufatanye hagati y’Abanyafurika.





