sangiza abandi

Umujyi wa Kigali wasabye AS Kigali kwihuza na Kiyovu Sports na Gasogi United mu ikipe imwe

sangiza abandi

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwandikiye amakipe atatu usanzwe utera inkunga ubasaba ko bitarenze tariki ya 30 werurwe azaba yamaze kwihuza, akabyara ikipe imwe.Ayo makipe ni AS Kigali, Kiyovu Sports ndetse na Gasogi United yose akina shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda.

Mu ibaruwa Umujyi wa Kigali wandikiye AS Kigali ku wa 12 Werurwe 2026, wibukije iyi kipe ko nk’uko babiganiriye mu nama yabahuje n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali tariki ya 27 Kamena 2025, icyifuzo gihari ari icyo guhuriza hamwe ubushobozi mu kubaka ikipe imwe y’abagabo y’Umujyi wa Kigali izitabira amarushanwa mu mwaka w’imikino utaha wa 2026/2027.

Muri iyi baruwa Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yagize ati: “Mbandikiye mbamenyesha ko inkunga y’amafaranga yahabwaga ikipe yanyu izakoreshwa mu kubaka ikipe y’Umujyi wa Kigali iriho irubakwa, bityo tukaba tubasaba ko mwihuza n’andi makipe Umujyi wa Kigali usanzwe utera inkunga.

Ubuyobozi w’Umujyi wa Kigali bwabasabye ko bo ndetse na Gasogi United FC na Kiyovu Sports FC bakwihuza bagakora ikipe imwe kugirango icyemezo cyo guhuriza hamwe ubushobozi gishoboke.
Iyi kipe yasabwe kuba yamaze kugeza umwanzuro ku Buyobozi bw’Umujyi wa Kigali nyuma yo kubiganiraho n’abanyamuryango, bitarenze tariki ya 30 Werurwe 2026.

Aya makipe yose, akina Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda “Rwanda Premier League” yari asanzwe abona amafaranga avuye mu mujyi wa Kigali mu rwego rwo kunganira ingengo y’imari y’aya makipe no gushyigikira ibikorwa by’imyidagaduro muri uyu mujyi.

Mu mwaka ushize, AS Kigali yahawe n’Umujyi wa Kigali asaga Million 257 mu gihe yari yagaragaje ko izakoresha asaga Million 700 , ibi byatumye iyi kipe ijya mu bibazo byo kudahemba, aho abakinnyi bahagaritse imyitozo icyumweru kirenga kubera imishahara yabo bataboneye igihe.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka