Abanyarwanda bakora ubucuruzi bwo kohereza imboga n’imbuto mu mahanga bagaragaje ko intambara Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel byatangije kuri Iran imaze kubahombya arenga miliyoni 100 Frw, mu byumweru bibiri.
Mu kiganiro bamwe muri aba bacuruzi bagiranye na RBA bavuze ko guhomba aya mafaranga byaturutse ku kuba mu Burasirazuba bwo Hagati ariho ubucuruzi bwabo bushingiye cyane kuko boherezayo ingano nyinshi y’imboga n’imbuto.
Umwe muri bo witwa Ingabire Marie Ange Claudine yagaragaje ko ubu isoko rinini ry’imbuto bohereza hanze basa n’aho nta ryo bagifite bituma bakomeza guhura n’igihombo gikomeye ndetse biteye impungenge ku bucuruzi bwabo kuko bimwe mu byo bohereza byatangiye kwangirika.
Yagize ati “Imbuto muri rusange nyinshi twazoherezaga mu Mujyi wa Dubai mu gihe imboga nyinshi zo tuzohereza ku isoko ry’u Burayi. Byatumye rero avoka, imineke, amatunda n’izindi mbuto ubu isoko ryabyo ryarashegeshwe tugira ibibazo bidasanzwe muri iki gihe ikirere cya Dubai gifunze.”
Ingabire yakomeje avuga ko ubu afite toni 40 za avoka yari agiye kohereza i Dubai ariko zimaze ibyumweru bibiri akizifite bitewe n’uko hatangwaga icyizere ko hagiye gufungurwa vuba, ariko ngo ubu uko zimeze si izo yakohereza kuri iryo soko nubwo inzira yaba ibonetse.
Uwitwa Zainabu Abdul na we wohereza imbuto mu mahanga, yavuze ko intambara yo muri Iran yashyize hasi cyane ubucuruzi bwe aho by’umwihariko amaze guhomba miliyoni 15 Frw.
Ati “Intambara yatangiye tumaze gusarura tuzi ko umusaruro tugiye guhita tuwushyira mu makarito tukawohereza ku kibuga cy’indege. Twahise twumva ko intambara yatangiye indege zirahagarara bituma tugwa mu gihombo tutari twiteguye. Ubu nta cyo twakora kandi umusaruro wacu ukomeje kuborera muri frigo.”
Ubwo yavugaga kuri iki kibazo, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence yavuze ko ko Leta iri gusesengura ingaruka zose iyo ntambara izagira ku bucuruzi ngo hafatwe ingamba zo gushaka andi masoko.
Ati “Dufite amasoko twoherezamo ibicuruzwa byacu harimo n’ayo mu bihugu biri mu ntambara. Tugomba kureba ingaruka bizagira ku bucuruzi bwacu kugira ngo turebe ahandi tuzohereza ibicuruzwa byacu.”
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iyohererezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi, NAEB kigaragaza ko abohereza imboga n’imbuto mu mahanga bose hamwe iyi ntambara imaze kubahombya arenga miliyoni 100 Frw.
Intambara yo muri Iran yatangiye ku itariki 28 Gashyantare 2026 ndetse ibigaragara n’uko ishobora gutinda bitewe n’impande zombi ziri kuyirwana kuko perezida wa Amerika, Donald Trump, aherutse gutangaza ko ntabiganiro igihugu cye giteganya kugirana na Iran mu gihe ibyo bayisaba itemera kubikora.
Abahanga basesengura ko mu gihe iyi ntambara yatinda yazasiga ishegeshe cyane ubukungu bw’Isi bitewe n’uko igice cy’u Burasirazuba bwo Hagati iberamo gifatiye runini ubucuruzi butandukanye by’umwihariko ibikomoka kuri peteroli byanatangiye gutumbagira mu biciro.




