U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu kugira umubare munini w’abaturage bafite ubumenyi mu by’ikoranabuhanga aho ruza rukurikira Botswana iri ku mwanya wa mbere.
Ibi byatangajwe muri raporo y’ikigo cyitwa Coursera cy’Abanyamerika cyizobereye mu by’amasomo anyuzwa kuri murandasi aho cyashyize u Rwanda ku mwanya wa kabiri muri Afurika, rukaba urwa 64 ku Isi.
Mu byo iyi raporo yitwa Coursera 2025 global skills report yashingiyeho harimo ukwaguka kw’ibigo by’abikorera bitanga serivise zinyuranye z’ikoranabuhanga aho kimwe muri ibyo bigo gikorera mu Rwanda no mu bindi bihugu bitandatu byo muri Afurika.
Bimwe mu byo iki kigo gikora ni ugukwirakwiza porogaramu z’ikoranabuhanga harimo nk’ifasha abikorera mu ipiganwa ry’amasoko, hakaza n’ikindi gifasha abashakashatsi mu kugera ku bisubizo byizewe.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe guteza imbere ikoranabuganga mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Ntale Alex, yavuze ko ibikubiye muri izi raporo zikorwa n’ibigo bitandukanye bigaragaza umusaruro w’ishoramaro leta y’u Rwanda ishora mu ikoranabuhanga ndetse n’imbaraga abikorera bashyize muri uru rwego.
Yagize ati “Navuga ko ubu ari bwo turi kubona umusaruro w’ishoramari ryakozwe mu rwego rw’ikoranabuhanga harimo kubaka ibikorwaremezo, gukwirakwiza interineti mu bice bitandukanye by’igihugu, gushora mu kugura ibikoresho ndetse no kongera ikoranabuhanga mu mashuri kandi kugeza ubu tugeze ku rwego rushimishije n’ubwo tutaragera aho twifuza kugera”.
Iyi raporo ya Coursera iha u Rwanda amanota 47% mu bijyanye no kugira ubumenyi mu by’ikoranabuhanga mu bacuruzi, ikaruha 45% mu bakora mu rwego rw’ikoranabuhanga ubwarwo ndetse na 37% mu bijyanye n’ubumenyi mu by’ububiko bw’amakuru.
U Rwanda rwihaye intego yo kuba ruzaba rufite abagera kuri miliyoni bakora ibijyanye na porogaramu za mudasobwa ndetse n’abantu ibihumbi 500 bafite ubuhanga buhanitse mu by’ikoranabuhanga bitarenze 2029.
Mu 2025 Urwego rushinzwe guteza imbere ikoranabuganga mu Rugaga rw’Abikorera ICT Chamber, rwatangije gahunda y’imyaka ibiri, yo kongerera ubumenyi mu by’ikoranabuhanga urubyiruko rusaga ibihumbi 20, hagamijwe kurufasha kubona imirimo no kuyihangira.
Abahanga mu by’ikoranabuhanga bavuga ko kuba u Rwanda rukomeza kugira umubare munini w’abaturage bafite ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga nko gukora porogaramu za mudasobwa n’abafite ubuhanga buhanitse muri uru rwego bizafasha igihugu mu kwihutisha iterambere kandi rirambye.
Mu kiganiro yagiranye na One Nation Radio, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yagaragaje ko u Rwanda rukataje mu gukora impinduka mu nzego zitandukanye zishingiye ku ikoranabuhanga ashimangira ko rwifuza kuba igihugu gikora ibintu byose hashingiwe ku makuru [data-led government] bitarenze umwaka wa 2030.




