sangiza abandi

Minisitiri Nsengimana avuga ko uburezi bunoze ku bana bwubaka ejo hazaza heza

sangiza abandi

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Nsengimana Joseph, avuga ko abana bahabwa uburezi bufite ireme bakiri bato bagira amahirwe menshi yo gutsinda neza mu mashuri abanza ndetse bakarushaho no gukunda ishuri.

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Werurwe 2026, ubwo hatangizwaga umushinga wiswe EU–Rwanda Twinning Project, ugamije guteza imbere uburezi bw’abana bato mu Rwanda no kongerera imbaraga ubufatanye mu guteza imbere amashuri y’incuke.

Uyu mushinga uzamara imyaka ibiri ushyirwa mu bikorwa ku bufatanye bw’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), ku nkunga y’ibihugu bya Finland na Lithuania. Ugamije kongerera imbaraga uburezi bw’abana bato no guteza imbere uruhare rw’imiryango mu myigire y’aba bana.

Minisitiri Nsengimana yavuze ko uyu mushinga ugaragaza ubufatanye bukomeye buri hagati y’u Rwanda n’Ubumwe bw’u Burayi mu guteza imbere uburezi bw’ibanze, cyane cyane mu myaka ya mbere y’umwana.

Avuga kandi ko abana bahabwa uburezi bufite ireme bakiri bato bagira amahirwe yo gutsinda neza mu mashuri abanza ndetse no gukomeza gukunda ishuri.

Ati ” Abana bahabwa uburezi bufite ireme bakiri bato bitegura neza kwinjira mu mashuri abanza, bakagira amahirwe menshi yo gukomeza kwitabira no gukunda amasomo, kandi bakarushaho kugira ubushobozi bwo kuzagira uruhare rufatika mu iterambere rya sosiyete.”

Minisitiri Nsengimana yavuze ko nko ku Rwanda, aho umubare munini w’abaturage ari urubyiruko, gushyira imbaraga mu burezi bw’abana bato ari ingenzi cyane mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage no guteza imbere ubukungu bw’igihugu.

Yagaragaje kandi ko u Rwanda rumaze gutera intambwe igaragara mu kongera umubare w’abana bajya mu mashuri y’incuke, kongera ibyumba by’amashuri no kugira abarimu bahuguwe bigisha muri iki cyiciro.

Minisitiri Nsengimana avuga kandi ko u Rwanda rwihaye intego ikomeye ariko ishoboka, yo kongera umubare w’abana bajya mu mashuri y’incuke.

Ati “ U Rwanda rwihaye intego yo kugeza nibura kuri 65% by’abana b’Abanyarwanda bajya mu mashuri y’incuke bitarenze umwaka wa 2029.”

Nubwo bimeze bityo, Minisitiri Nsengimana agaragaza ko hakiri imbogamizi zirimo ubwiyongere bw’abana bakeneye amashuri y’incuke, bisaba kongera ibikorwa remezo n’ibyumba by’amashuri kugira ngo abana bose babone aho bigira.

Yagaragaje ko bikenewe kandi ko hongerwa umubare w’abarimu n’abarezi bafite ubumenyi buhagije, ndetse n’ibikoresho by’ifashishwa mu kwigisha kugira ngo uburezi butangwe bube bufite ireme.

Ati: “Gukemura izi mbogamizi bisaba ubufatanye bukomeye ndetse no kwigira ku bunararibonye mpuzamahanga. Umushinga wa EU Twinning Project dutangije uyu munsi uzagira uruhare rukomeye muri uru rugendo.”

Uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra, yavuze ko bahisemo gukorana n’u Rwanda muri uyu mushinga kubera intambwe rugaragaza mu guteza imbere uburezi, by’umwihariko intego rwihaye yo kugeza nibura kuri 65% by’abana bajya mu mashuri y’incuke bitarenze mu 2029.

Ati “Twizera ko gushyira imbaraga mu cyiciro cya mbere cy’uburezi bigira ingaruka nziza ku burezi kandi bikagira uruhare mu kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.”

Yongeyeho ko uretse uyu mushinga, EU izakomeje gufasha Guverinoma y’u Rwanda mu guteza imbere uburezi bufite ireme, gufasha abarimu, gahunda zo kugaburira abana ku mashuri ndetse no guteza imbere ibikorwa remezo by’amashuri y’incuke.

Minisitiri Wungirije ushinzwe Siporo na Siyansi muri Lithuania, Jonas Petkevičius yagaragaje ko afitiye icyizere u Rwanda cy’uko uyu mushinga uzatanga umusaruro mu guteza imbere uburezi bw’abana bato.

Minisitiri w’Uburezi ashimangira ko abana bahawe uburezi bunoze bakiri bato bigira uruhare mu guteza imbere Igihugu

Minisitiri Nsengimana avuga ko u Rwanda rufite intego yo kuba abana bangana na 65% bazaba biga amashuri y’incuke mu 2029

Umuyobozi wa EU mu Rwanda avuga ko bahise gukorana n’Igihugu kubera intego cyihaye yo guteza imbere uburezi bufite ireme

Avuga ko bazakomeza gufasha u Rwanda mu kubaka ibikorwa remezo by’uburezi no guhugura abarimu

Minisitiri Wungirije ushinzwe Siporo na Siyansi muri Lithuania yavuze ko afitiye icyizere u Rwanda mu kugirirwa akamaro n’uyu mushinga

U Rwanda rwagiranye amasezerano na EU agamije kuzamura ireme ry’uburezi bw’abana b’incuke

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka