sangiza abandi

Ibyo utakora mu buzima busanzwe ntukabikorere kuri murandasi-Dr. Murangira

sangiza abandi

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yasabye urubyiruko kwitondera ibyo rushyira ku mbunga nkoranyambaga, arwibutsa ko n’ubwo ari izabo atari bo bonyine bazireba.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Werurwe 2026, ubwo yaganirizaga abanyeshuri ba Kaminiza y’u Rwanda ishami rya Huye, ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga no kwirinda ibyaha bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga.

Dr. Murangira yabasabye kuzikoresha mu bizana inyungu nko kwamamaza, ariko birinda ibyaha, aboneraho gukebura abifata amashusho y’urukozasoni bakayasakaza, abasaba kubireka, kuko ari ibyaha.

Yagize ati: “Abantu bazima batinyuka bate kujya mu gikorwa cy’abantu bakuru, barangiza bakifata amashusho? Izo mbaraga bazikura he koko? Iyo ni yo Si ya none?”

Yakomeje agira ati: “Mutekereze mbere yo gushyira ku mbuga nkoranyambaga. N’iyo wabisiba,nyuma birakugarukira,kuko hari ababa bafashe ‘screenshots’. Akarenze umunwa karushya ihamagara. Ibyo utakora mu buzima busanzwe ntukabikorere kuri murandasi.”

Dr. Murangira yaboneyeho gukebura abarimo ababyeyi bavugira amabanga yabo y’ahahise ku mbuga nkoranyambaga abibutsa ko ingaruka zabyo zigera no ku bana babo bikanabangiriza ejo hazaza habo.

At: “Uko witwara n’ibyo uvugira ku mbuga nkoranyambaga bishobora kugira ingaruka, yaba kuri wowe ndetse n’abagukomokaho. Ikindi kandi, ntuzi icyo ejo uzaba uri cyo.”

Yakebuye abavuga ibyo bishakiye bitwaje ko bafite uburenganzira bwo kuvuga ibyo bashatse byose, kureka iyo myumvire, abasaba ko mbere yo kuvuga ibintu runaka bakwiye kureba niba bitabangamiye abandi, kuko na bo bafite uburenganzira.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka