sangiza abandi

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buributsa abawutuye kuzirikana gahunda ya ‘Tunyweless’ mu minsi mikuru

sangiza abandi

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yasabye abawutuye ndetse n’abawugenderera muri ibi bihe bisoza umwaka, kwishima ariko bibuka gahunda ya ‘Tunyweless’, igamije gukangurira abantu kunywa inzoga mu rugero.

Mu butumwa Umujyi wa Kigali wanyujije ku rubuga rwa X, ku wa mbere tariki ya 23 Ukuboza 2024, bugenewe Abanyarwanda by’umwihariko abatuye mu mujyi wa Kigali n’abawusura.

Dusengimana yagize ati” Tugeze mu mpera z’umwaka. Umwaka dusoje ni byinshi byo kwishimira, niyo mpamvu byumvikana ko kwishima n’imiryango ndetse n’abavandimwe n’inshuti ari ngombwa, kandi ari byiza.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, yavuze ko nubwo ari byiza kwishima mu mpera z’umwaka ariko abantu basabwa kuzirikana umutekano wabo, birinda kunywa ibisindisha birengeje urugero.

Ati” Nubwo twishima dukwiye kwibuka ko dukomeza kubungabunga umutekano ariko dushyira imbaraga muri ‘Tunyweless’, kuko ubuzima bwacu ni ngombwa umwaka utaha, kugirango tuzakomeze kurushaho gutera imbere nk’uko igihugu cyacu kibitwifuriza.”

Yongeye gusaba abakorera mu mujyi wa Kigali kurangwa n’isuku aho bakorera, ndetse aboneraho kwifuriza abawutuye impera z’umwaka nziza.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]