Eid al-Fitr cyangwa se Irayidi ntoya ni umunsi mukuru ukomeye mu idini ya Islam, aho ari munsi mukuru wo guhagarika kwiyiriza ndetse ukaba ugaragaza iherezo ry’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan, aho Abayisilamu baba bamaze iminsi 29 cyangwa 30 biyiriza amanywa yose.
Irayidi iba ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa Shawwal (ukwezi kwa 10 ku ngengabihe ya Kisilamu), ndetse itariki yayo igengwa n’imboneko nshya y’ukwezi. Iyo ukwezi kubonetse mu ijoro rya 29 rya Ramadhan, Irayidi iba bukeye; bitaba ibyo ikaba ku munsi ukurikira.
Eid al-Fitr ni umunsi Abayisilamu bafata nk’uwo gushimira Imana (Allah) yababaye hafi ikabahesha imbaraga zo gusoza igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan.
Ku munsi nyirizina w’Irayidi, Abayisilamu bazindukira mu masengesho ahuriza hamwe abantu benshi (Salat al-Eid), akenshi abera ahantu hagutse kandi hisanzuye hashobora guteranira abantu benshi nko kuri sitade cyangwa mu misigiti minini.
Intumwa y’Imana Muhammad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) mu nyigisho ze yavuze ko ku munsi w’Irayidi Abayisilamu bagomba kwambara imyenda myiza cyane bafite kandi isukuye, byaba byiza bakambara imishya bigaragazwa nk’ibyakorwaga n’Intumwa (Sunnah).
Mbere y’isengesho, buri Muyisilamu ufite ubushobozi ategetswe gutanga ituro ry’ibiribwa cyangwa amafaranga (Zakat al-Fitr) yo gufasha abatishoboye kugira ngo nabo babone ubushobozi bwo kwishimana bishimane n’abandi.
Nyuma y’isengesho, habaho gusangira amafunguro hagati y’imiryango, inshuti, n’abaturanyi, ndetse no kwambara imyenda mishya cyangwa myiza.
Eid al-Fitr ni umunsi ufatwa nk’igihe cy’ibyishimo, imbabazi, no gukomeza ubumwe mu muryango w’Abayisilamu.
Irayidi igera nyumwa y’Ukwezi kwa Ramadhan ku ntangiriro y’ukwezi kwa 10, Shawwal aho buri kwezi gutangira ku mboneko y’igisate cy’ukwezi (crescent) kukamara iminsi 29 cyangwa 30 ndetse Ramadhan ni imwe mu nkingi eshanu idini ya Islam yubakiyeho.
Abayisilamu bemera ko imwe mu mirongo ya mbere y’igitabo gitagatifu, Qu’ran, yahishuriwe Intumwa y’Imana Muhammad mu kwezi kwa Ramadhan. Muri uku kwezi gusubiramo Qu’ran byongerwamo imbaraga.




