sangiza abandi

Minisitiri w’intebe yasabye abayobozi kongera imbaraga mu mitangire ya service kuko yasubiye inyuma

sangiza abandi

Abayobozi b’inzego bwite za Leta n’abo mu nzego zegerejwe abaturage bateraniye mu nama iri kubera mu  ishuri rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda riri i Gako mu Karere ka Bugesera, igamije kurebera hamwe ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba na gahunda z’Igihugu ndetse n’imyanzuro iba yafatiwe mu nama zitandukanye.

Afungura iyi nama ,Minisitiri w’intebe Dr Justin Nsengiyumva yavuze ko ari umwanya wo kurushaho kunoza imikorere,by’umwihariko imitangire ya servisi bigaragara ko yasubiye inyuma.

Mu ijambo rye yagize ati ‘’ Raporo y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere igaragaza ko imitangire ya serivisi igenda isubira inyuma kuko yavuye kuri 78,2%  mu 2023, igera kuri 75,8 % mu 2024, naho mu 2025 igera 71,7%. Iyi mibare iratwereka ko tugomba gukomeza kongera imbaraga muri uru rwego’’.

Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva yatangaje ko urwego rw’imitangire ya serivisi mu Rwanda ruri kugaragaza igabanuka mu myaka itatu ishize, asaba inzego zose bireba kongera imbaraga mu kunoza imikorere.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko iyi mibare itanga ishusho igaragaza ko hari ibikwiye gukosorwa byihuse, cyane cyane mu bijyanye n’imikorere y’inzego zitanga serivisi ku baturage.

Abasesenguzi bavuga ko igabanuka ry’iyi mibare rishobora guterwa n’impamvu zitandukanye zirimo ubwiyongere bw’abaturage basaba serivisi, ibibazo by’ikoranabuhanga rimwe na rimwe ridakora neza, ndetse n’imikoranire itanoze hagati y’inzego zitandukanye.

Hari kandi n’abaturage bagaragaza ko hari aho bagihura n’imbogamizi zirimo gutinda kw’amaserivisi, gusiragizwa hagati y’inzego, ndetse n’amakuru atuzuye atangwa n’abakozi bamwe na bamwe.

Leta y’u Rwanda isanzwe ishyira imbaraga mu kunoza imiyoborere myiza no guteza imbere serivisi zihabwa abaturage, binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga no kongera ubumenyi bw’abakozi ba Leta.

Icyakora, iyi raporo igaragaza ko hakiri urugendo kugira ngo serivisi zitangwe ku rwego rushimishije, bijyanye n’intego igihugu cyihaye mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Minisitiri w’Intebe yasabye inzego zose za Leta n’iz’abafatanyabikorwa kurushaho gukorana no gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo bikibangamiye imitangire ya serivisi, anibutsa ko ari imwe mu nkingi z’iterambere rirambye.

Iyi nama yiswe ‘Central and Local Government Meeting’ igamije kurebera hamwe ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba na gahunda z’Igihugu ndetse n’imyanzuro iba yafatiwe mu nama zitandukanye..

Photos:

[fluentform id="3"]