sangiza abandi

“Bwije nkoze iki ?”gahunda yafashije ab’ i Ngoma guhigika utundi turere mu kwesa imihigo

sangiza abandi

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko kimwe mu byabafashije kuza ku isonga mu kwesa imihigo y’uturere y’umwaka wa 2024/2025 ari gahunda zitandukanye zashyizweho harimo iyitwa ‘Bwije nkoze iki’? ibafasha gukora isuzuma haba ku ruhande rw’abayobozi ndetse n’abaturage.

Meya Niyonagira yabigarutseho nyuma y’uko hasohotse raporo yerekana uko uturere twashyize mu bikorwa imihigo twimeje mu mwaka wa 2024/2025 aho yagaragajwe kuri uyu wa  23 Werurwe 2026 mu nama y’Abayobozi b’Inzego bwite za Leta n’inzego z’ibanze.

Ni mu isuzuma ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR), ryashingiye ku ntego z’iterambere zashyizweho mu masezerano y’imihigo ya 2024/2025, hagamijwe kureba uko uturere dushyira mu bikorwa gahunda zigamije kuzamura imibereho y’abaturage.

Imibare ya NISR yerekana ko mu mwaka wa 2024/2025 imihigo yeshejwe ku kigero cya 69%.

Muri rusange Akarere ka Ngoma niko kaje ku isonga mu kwesa imihigo n’amanota 77.2% gakurikirwa na Gisagara n’amanota 76.6% mu gihe ku mwanya wa gatatu haje Nyagatare aho ifite 74.3%.

Meya Niyonagira mu gusobanura impamvu Akarere ke kaje ku mwanya wa mbere yavuze ko byaturytse ku gukorana bya hafi n’abaturage mu rwego rwo kurebera hamwe ibitagenda bigashakirwa ibisubizo hakiri kare ndetse kwiyemeza kugera ku byo biyemeje kugeraho.

Yagize ati “ Icyo twakoze ni ugukurikirana uko imishinga ishyirwa mu bikorwa kuri buri ruhande haba ku bayobozi, abafatanyabikorwa n’abaturage binyuze muri gahunda twihaye yitwa ‘bwije nkoze iki’ idufasha gusuzuma icyo buri muntu wese yakoze umunsi ku munsi mu mihigo yiyemeje binyuze mu nkingi eshatu; ubukungu, imiyoborere myiza n’imibereho myiza y’abaturage”.

Yongeyeho ko kubazwa inshingano kuri buri wese nabyo ari kimwe mu byabafashije kwesa imihigo kurusha utundi turere anavuga kandi ko kuba buri wese aharanira kuza imbere mu bikorwa bitandukanye binyuze mu marushanwa yashyizweho mu Karere ka Ngoma bise ‘ntawampiga’ byatumye imyinshi mu mishinga biyemeje ikorwa kandi ku gihe.

Ku rundi ruhande, Akarere ka Nyabihu ni ko kaje ku mwanya wa nyuma aho kagize amanota 54.3%, gakurikiye aka Rulindo kabaye aka 28 n’amanota 59.1%, n’aka Rubavu kabaye aka 27.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yavuze ko kimwe mu byabakomye mu nkokora harimo imiterere y’akarere aho gakunda kwibasirwa n’ibiza cyane ndetse byatumye bimwe mu byo bari biyemeje gukora mu 2024/2025 bitarabashije gukorwa ku gihe.

Meya  Mukandayisenga yavuze ko hari ibikorwa remezo byadindiye harimo umuhanda Tubungo-Nyakiriba wagombaga kubakwa mu rwego rwo korohereza abaturage bagana Ikigo nderabuzima cya Nyakiliba kugeza umurwayi kwa muganga ariko baje kugorwa n’ibihe by’imvura yaguye bigatuma uyu muhanda utuzurira igihe cyari cyaragenwe.

Yavuze ko n’ubwo hari imbogamizi bagize mu kwesa imihigo ariko bitakabaye urwitwazo ahubwo ko bagiye kwicarana nk’abayobozi, abafanyabikorwa n’abaturage bakarebera hamwe icyabuze bagakosora.

Yongeye ho ko bagiye kwirebaho bakareba ibyo batakoze neza ndetse bagakurikiza inama bahawe na Perezida Paul Kagame ku buryo umwaka ukurikira bazaza mu myanya myiza itandukanye n’uwanyuma babonye.

Ubwo yasozaga Inama Nyunguranabitekerezo y’Abayobozi b’Inzego bwite za Leta n’inzego z’ibanze yabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, Perezida Kagame, yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze gukurikirana ibibazo by’abaturage, bakabikemura, bitaba ibyo bakegura kuko imikorere yabo idahwitse idashobora kugira aho igeza igihugu.

Muri iyi nama hagarutswe ku bibazo bikigaragara mu miyoborere, birimo imikorere idahwitse, abayobozi badakorana, serivisi mbi n’ibindi.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari ikibazo gikwiriye guhindurwa vuba na bwangu abantu bakareka guhora basubiramo gusa banasaba imbabazi. Yavuze ko abayobozi bibagirwa ibyo bagomba gukora, bakibagirwa n’abo bagombaga kubikorana.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yavuze ko icyatumye baba abanyuma ari uko bakomwe mu nkora n’ibiza

Photos:

[fluentform id="3"]