Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yemereye abayoboke b’idini ya Isilamu inkunga igamije kubafasha guteza imbere ibikorwa remezo n’imibereho yabo muri rusange, anizeza ko zimwe mu mbogamizi zari zaragaragajwe zizakemuka bidatinze.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 25 Werurwe 2026, ubwo yagiranaga ibiganiro n’Abayisilamu baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu, nyuma yo kwizihiza umunsi mukuru wa Eid al-Fitr usoza igisibo gitagatifu cya Ramadhan.
Perezida Kagame yashimiye uruhare rw’Abayisilamu mu iterambere ry’igihugu, abashimira intambwe bagezeho ndetse n’umuhate bakomeje gushyira mu guteza imbere imibereho yabo n’iy’Abanyarwanda muri rusange.
Yagaragaje ko inzego z’ubuyobozi zifite inshingano zo kubatera inkunga, anizeza ko izo nkunga zizabageraho.
Yagize ati: “Twebwe inzego z’ubuyobozi icyo dushinzwe ni ukubatera inkunga uko dushoboye. Iyo nkunga irahari kandi izaboneka.” Yongeyeho mu mvugo y’Ikinyarwanda igira iti: “Uzangaye gutinda ariko nta guhera,” asobanura ko nubwo hari ibyatinze gukorwa, bitazaherera aho.
Perezida Kagame yemeye ko hari bimwe mu byasezeranyijwe Abayisilamu mu bihe byashize bitigeze bishyirwa mu bikorwa, birimo n’ibyavuzwe mu 2011, nko kubafasha kubona ikibanza cyo kubakaho inyubako zitandukanye.
Yavuze ko ibi abifata nk’umwenda agomba kwishyura, anizeza ko bizakemurwa mu gihe cya vuba.
Ati: “Ibyo biraza gukemuka, ntabwo nzagaruka hano mubinyishyuza, ahubwo tuzagaruka hano ari njye ubibishyuza icyo mwabikoresheje.”
Ibi Perezida Kagame yabikomojeho nyuma yuko Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa agaragaje imishinga minini Idini ya Isilamu ifite, igamije kwigira no kugera ku ntego ziterambere rirambye muri NST2.
Umwe mu mishinga migari y’Icyerecyezo yagaragaje harimo uwa ‘Islamic Cultural Center Hub’ uzaba uri mu Mujyi wa Kigali.
Mufti avuga ko ibikorwa by’ingenzi bizaba biri muri uyu mushinga harimo kugira umusigiti w’icyitegererezo ku rwego rw’Igihugu witwa ‘National Mosque’ uzajya usengeramo n’abashyitsi bo ku rwego rwo hejuru basura u Rwanda.
Hari kandi kubaka icyicaro gikuru cya Isilamu mu Rwanda, ahazaba harimo ivuriro rifasha abaturage ndetse n’inyubako y’ubucuruzi izajya ifasha mu kubona amafaranga yo gukemura ibibazo by’umuryango, hakabamo pariki, icyanya cy’imyidagaduro n’ibindi.

Perezida Kagame yemereye inkunga idini ya Isilamu mu gukomeza kwiteza imbere





