Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa yashimiye Leta y’u Rwanda n’Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame, ku ruhare bagize mu guha agaciro Abayisilamu no kubafungurira amarembo mu nzego zitandukanye z’igihugu.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, mu busabane bwahuje Abayisilamu baturutse hirya no hino mu gihugu na Perezida wa Repubulika, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wa Eid al-Fitr usoza igisibo gitagatifu cya Ramadhan.
Iki gikorwa cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Twishimire imiyoborere myiza mu Rwanda yaduhaye agaciro n’ubwisanzure mu myemerere.”
Mufti Sindayigaya Mussa yagarutse ku mateka y’idini ya Isilamu mu Rwanda, agaragaza ko mu bihe byashize ryaranzwe n’ihezwa, itotezwa n’ivangura ryaturukaga ku miyoborere mibi, ariko ko ayo mateka yahindutse burundu.
Yashimiye by’umwihariko Perezida Kagame n’abandi bagize uruhare mu kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse bakomeje kubaka u Rwanda rushingiye ku bumwe n’ubwiyunge.
Mufti yavuze ko mu myaka 31 ishize, Abayisilamu bageze ku iterambere rigaragara, bashimira agaciro bahawe mu muryango Nyarwanda.
Ati: “Turabashimira agaciro mwaduhaye, ubu ntabwo tukitwa Abaswahili, dufatwa nk’abandi Banyarwanda bafite agaciro.”
Yagaragaje kandi ko Abayisilamu bahawe ubwisanzure busesuye mu kugaragaza imyemerere yabo no kwamamaza ubutumwa bwabo nta nkomyi.
Ati “Turabashimira byimazeyo mwadukuye mu bwingunge muduha ikiruhuko rusange mu gihugu ku minsi mikuru ya Kisilamu yombi umunsi wa Eid al-Fitr usoza igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan ari nawo mwaje kwifatanya natwe muri ubu busabane, ndetse n’umunsi mukuru w’Igitambo.”
Mufti yashimye kandi ko abana b’Abayisilamu bahawe uburenganzira bungana n’abandi mu bijyanye n’uburezi, aho biga nta vangura, ndetse bamwe bakaba bamaze kugera ku ntera zo kuba abarimu n’abandi banyamwuga bakomeye.
Yakomeje ashimira kandi ko abayisilamu barenganuwe bagasubizwa imitungo bari barambuwe na Leta zatambutse.
Ati ” Mwagiye mudusubiza ubutaka ahantu hatandukanye, ariko byumwihariko nk’urugero nuko mwadusubije ikigo cy’ishuri cy’Intwari twari twarambuwe, ndetse ntabwo ari ukukidusubiza gusa mwaranakivuguruye muranacyagura, maze kigira ishusho nziza.”
Mufti kandi yashimiye Leta y’u Rwanda ku guteza imbere ibikorwa by’ubukungu bifasha Abayisilamu, agaragaza ko hari uduce twatejwe imbere tugahinduka ibicumbi by’ubukerarugendo n’ubucuruzi, byinjiriza abaturage, nk’agace ko mu Marangi.
Yongeye gushimira uburyo Abayisilamu boroherejwe mu rugendo rutagatifu rujya i Maka, aho indege ya RwandAir ikora ingendo zitaziguye zivuye i Kigali zijya i Jeddah, ikanava i Madina igaruka i Kigali, nta handi inyuze mu rugendo rw’amasaha atatu cyangwa ane.
Ati “Twagirango tubamenyeshe ko iyo aba Hadji bacu bageze ku kibuga bakabona ni indege ije kubatwara mu buryo bwihariye bonyine, ibindi bihugu baribaza bati ‘Aba ba Hadji barakomeye cyane’ natwe tukababwira tuti ‘Dufite umuyobozi ukunda abaturage.'”
Mufti Sindayigaya Mussa yasoje ashimira ubufatanye buri hagati ya Leta n’idini ya Isilamu, agaragaza ko kuri ubu Abayisilamu bafite ababahagarariye mu nzego zitandukanye z’igihugu zirimo iz’ubuyobozi, inteko ishinga amategeko, inzego z’ibanze n’iz’umutekano, ibintu bigaragaza iterambere n’ubwuzuzanye mu mibereho y’Abanyarwanda.

Mufti yavuze ko mu myaka 31 ishize, Abayisilamu bageze ku iterambere rigaragara

Mufti yashimiye Leta y’u Rwanda ku guteza imbere ibikorwa by’ubukungu bifasha Abayisilamu,





