sangiza abandi

Minisitiri Biruta yashyikirije Perezida Saasou Nguesso ubutumwa bwa Perezida Kagame

sangiza abandi

Minisitiri w’Umutekano imbere mu gihugu, Vincent Biruta, yashyikirije Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou N’Guesso ubutumwa bwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Ni ubutumwa bwifuriza Perezida wa Congo ishya n’ihirwe, nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora igihugu cye muri manda ya gatanu yakiriye ku wa 25 Weruwe 2026 ubwo yakiraga  Biruta.

Muri ubu butumwa kandi Perezida Kagame yasabye Sassou Nguesso kuzashyigikira  kandidatire ya Louise Mushikiwabo wongeye gutangwa n’u Rwanda nk’umukandida ku mwanya w’umunyamabanga mukuru w’umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (OIF).

Mushikiwabo uyobora uriya muryango kuva muri 2019, ari gushaka kuwuyobora muri manda ye ya gatatu.

Perezida Nguesso na Minisitiri Dr Biruta, baganiriye kandi ku kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi, dore ko bisanzwe bifitanye umubano n’ubufatanye mu bya dipolomasi na politiki.

Ku wa 15 Werurwe 2026 ni bwo muri Congo-Brazzaville habaye amatora Denis Sassou Nguesso w’imyaka 82 yongera gutorerwa kuyobora iki gihugu muri  manda ye ya gatanu aho yatsinze ku majwi 94.82%.

Abinyujije ku rubura rwe rwa X, Perezida Kagame, yashimiye Sassou N’Guesso ku ntsinzi yabonye.

U Rwanda na Congo bisanzwe bifitanye umubano uhamye mu nzego zitandukanye zirimo iz’umutekano, ubucuruzi, uburezi, dipolomasi na politiki aho muri Kanama 2016, u Rwanda rwafunguye ambasade muri Congo-Brazzaville.

Mu 2011, kandi u Rwanda na Congo-Brazzaville byagiranye amasezerano y’ubuhahirane n’ubufatanye mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere, guteza imbere ubukerarugendo, ingufu, umutekano, ubutabera ibidukikije n’uburobyi.

Mu Ugushyingo 2021, nonone ibihugu byombi byagiranye amasezerano y’ubutwererane mu bya gisirikare, ubufatanye mu kuzamura imyigire n’imyishirize muri za kaminuza, ubutaka, ubufatanye mu iterambere rirambye, kubungabunga ibidukikije, guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi no gukomeza kwagura ubufatanye mu guteza imbere ingendo zo mu kirere.

Minisitiri Vincent Biruta yashyikirije Perezida Saasou Nguesso ubutumwa bwa Perezida Kagame
Perezida Saasou Nguesso yagejejweho ubutumwa bwa Perezida Kagame amasuba gushyigikira Louise Mushikiwabo ku kuyobora OIF

Photos:

[fluentform id="3"]