Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Nduhungirehe, yagaragaje ibyishimo ku ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Léopards, nyuma yo kubona itike yo kwitabira Igikombe cy’Isi cya 2026.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yashimangiye ko iyi ntsinzi ari amateka akomeye ku gihugu cya RDC, kuko kigiye kongera kwitabira iri rushanwa rikomeye ku nshuro ya mbere nyuma y’imyaka 52, kuva mu 1974 ubwo yitwaga Zaïre.
Yagize ati “Iyi ni intsinzi ikomeye kandi y’amateka ku RDC, kongera kugaragara mu Gikombe cy’Isi nyuma y’igihe kirekire. Turabashimira kandi tubifurije amahirwe masa mu mikino iri imbere.”
Minisitiri Nduhungirehe yakomeje agaragaza ko nubwo mu Burasirazuba bw’Akarere hakigaragara ibibazo by’umutekano muke, hari Abanyarwanda benshi bashyigikiye Léopards, cyane cyane abafite inkomoko muri RDC.
Ati “Nubwo mu karere hakiri ibibazo by’umutekano muke, Abanyarwanda benshi bakomeje gushyigikira Léopards, ikipe yo mu gihugu bavukiyemo no mu karere bakomokamo, bashyigikiye kuva bakiri bato.”
Ni ubutumwa buje bukurikira ubwatangajwe n’Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Yolande Makolo n’Umuvugizi Wungirije Uwera Jean Maurice bwose bushimira ikipe ya Léopards yerekeje mu Gikombe cy’Isi cya 2026.
Ikipe y’Igihugu ya RDC, yabonye itike yo kwitabira Igikombe cy’Isi itsinze Jamaica igitego 1-0 mu mukino wa kamarampaka wabaye ku wa Kabiri, tariki ya 31 Werurwe 2026, wabereye kuri Stade ya Estadio Akron i Guadalajara muri Mexique.
Iki gitego cyatsinzwe na myugariro Axel Tuanzebe mu minota y’inyongera (ku munota wa 100), nyuma y’uko iminota 90 y’umukino yari yarangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Iyi ntsinzi yahesheje RDC itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique.
Ni inshuro ya mbere RDC igiye kwitabira iri rushanwa kuva mu 1974, ubwo yitwaga Zaire. Iyi kipe kandi ibaye iya 10 ihagarariye Afurika muri iri rushanwa, rikazaba ari n’ubwa mbere uyu mugabane uzaba uhagarariwe n’amakipe menshi mu mpinduka zakozwe na FIFA.





