Umujyi wa Kigali wanyomoje amakuru avuga ko bamwe mu bakozi bakora isuku yo ku mihanda muri uyu mujyi badahembwa neza cyangwa bagatinda guhabwa imishahara yabo, bagaragaza ko aba bakozi bahemberwa igihe kandi bakabasha kwiteza imbere.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claude, yifashishije urubuga rwa X yasobanuye ko ko kuva mu mwaka ushize, imirimo yo gusukura imihanda minini mu mujyi yashyizwe mu maboko y’amakoperative y’urubyiruko.
Avuga ko ibi byazanye impinduka zirimo guha abiganjemo urubyiruko akazi gahoraho, kuzamura imibereho yabo, no kubafasha kubona ubwishingizi n’izindi nyungu z’igamije kuzamura imibereho yabo.
Emma Claudine ashimangira ko abakora aka kazi bose bahembwa kandi bagahemberwa igihe, ndetse avuga ko kuva aya makoperative yatangira imishahara bahabwa yiyongereye ku kigero cya 40%.
Ati” Abakozi bose bahembwa ku gihe, kandi ikibazo cyose cyagaragara gikemurwa vuba. Kuva aya makoperative yashyirwaho, imishahara yazamutse ku kigero cya 40%, bitewe n’imikorere myiza no gucunga neza umutungo.”
Emma Claudine avuga ko kimwe mu byafashije kuzamura imishahara, ari uburyo bushya bwashyizweho bwo kugabanya ikiguzi cyo kugirango akazi gakorwe, aha harimo kuba abakozi bizanira ibikoresho byabo nk’imyeyo.
Ati “Igiciro cy’umweyo kiri munsi ya 2% by’umushahara w’umukozi ku kwezi.”
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali kandi ashimangira ko abakozi bose bahembwa binyuze muri banki, bityo bikabafasha kwizigamira no gutanga imisanzu mu kigo cy’ubwiteganyirize, RSSB, kugira ngo nabo bazahabwe pansiyo.
Avuga kandi mu turere nka Kicukiro, abakozi bagira uruhare muri gahunda yo kwizigamira ya INGOBOKA ibafasha mu bihe by’ibyago, ndetse inabafasha kwishyurira mituweli imiryango yabo.
Si ibyo gusa kuko hari n’amaduka yashyizweho n’amakoperative, atuma abanyamuryango babona ibicuruzwa by’ibanze ku giciro gito, ndetse bakaba bashobora no kwishyura buhoro buhoro.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bushimangira ko ayo makoperative yose akora hashingiwe ku masezerano arengera uburenganzira bw’abakozi, imibereho yabo n’imikorere yabo.
Ku rwego rw’igihugu hose, ibikorwa byo gusukura imihanda bikorwa n’ibigo n’amakoperative bitandukanye bifitanye amasezerano n’inzego z’ibanze.
Hari kandi na gahunda ya VUP (Vision Umurenge Program) ifasha abaturage kubona akazi ko gusana no gusukura imihanda yo mu byaro, bityo bakiteza imbere.
Nanone kandi, hari ibigo bikorana na Rwanda Transport Development Agency (RTDA) n’uturere mu kwita ku mihanda minini, harimo no kuyisukura.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwemeza ko buzakomeza kunoza izi gahunda no gukemura ibibazo byose byagaragara, hagamijwe kurushaho guha agaciro abakozi bakora isuku, bagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu.






