Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yasabye Abanyarwanda gufasha leta y’u Rwanda mu kubahiriza ingamba zo kugabanya ingano y’ibyo bakoresha cyane cyane ibitumizwa hanze mu rwego rwo guhangana n’ingaruka ziri guterwa n’intambara iri kubera mu Burasirazuba bwo Hagati.
Minisitiri Sebahizi yavuze ko ingaruka ziri guterwa n’iyi ntambara zirimo izamuka ry’ibiciro bitandukanye ku masoko cyane cyane ibitumizwa mu mahanga zizakomeza kwiyongera kuko igihe uyi ntambara izarangirira kitazwi bityo ko Abanyarwanda bakwiye kumva uburemere bw’iki kibazo bakagira uruhare mu guhangana nabyo.
Ubwo yari mu kiganiro urubuga rw’itangazamakuru, Minisitiri Sebahizi yavuze ko kuba mu Rwanda ingaruka zitangiye kuhagera nyuma y’ukwezi intambara itangiye ari uko hari ibicuruzwa byari byaratumijwe mbere y’uko itangira ndetse hakaba hari n’ibicuruzwa nk’ibikomoka kuri peteroli igihugu cyari cyarazigamye ari yo mpamvu Abanyarwanda batahise begerwaho n’ingaruka z’iyi ntambara igitangira.
Yavuze ko ku isoko mpuzamahanga ibiciro byatangiye kuzamuka muri Werurwe ariko mu Rwanda byatinze ku mpamvu z’uko hari ingamba leta iba yarafashe mbere y’uko ibibazo bitangira.
Yakomeje avuga ko kugira ngo ingamba leta yafashe zitange umusaruro hagomba kubaho ubufatanye n’Abanyarwanda bose mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku isoko.
Yagize ati “ Uyu munsi nk’Abanyarwanda twese tuvuze ngo tugiye kugabanya 50% bya peteroli dukoresha ku munsi ni ibintu byafasha ikintu gikomeye; urugero niba ufite imodoka ariko ushobora kugenda muri bus ntibigire icyo bitwara wabikora cyangwa niba murugo mufite imodoka ebyiri imwe mukayiparika icyo gihe twese tubikoze nyuma y’icyumweru impinduka zaba zagaragaye”.
Sebahize yavuze ko iyo mu gihugu abantu bari gukoresha cyane ibicuruzwa bitumizwa hanze ari amafaranga y’igihugu aba ari gusohoka ajya hanze hanze y’igihugu kandi biba ari igihombo kuko atagaruka.
“Ayo mafaranga agaruka gusa iyo natwe dufite ibicuruzwa tujya gucuruza hanze mu mahanga”
Yijeje ko nubwo ibiciro bya peteroli biziyongera ariko u Rwanda rutazayibura kuko rwafashe ingamba zihamye zo guhangana n’izi ngaruko ariko asaba ko buri Munyarwanda yabigiramo uruhare.
Sebahizi yavuze ko ingano ya peteroli ikoreshwa mu Rwanda ku munsi yiyongeye mu minsi ishize bitewe n’uko hari abavaga mu bihugu by’ibituranyi bazaga kunywa mu Rwanda kuko ari ho yari ihendutse ariko kuri ubu iki kibazo kikaba cyarabonewe igisubizo nyuma y’ibiciro bishya.
Yavuze ko ubusanzwe ku munsi mu Rwanda hakoreshwa lisansi na mazutu litiro ziri hagati ya miliyoni ebyiri n’ebyiri n’igice ariko mu mpera z’icyumweru gishize byageze kuri litiro miliyoni 3.1 bitewe n’uko hari abavaga hanze bakaza kubikura mu Rwanda.
Yavuze ko nyuma y’uko intambara yo muri Iran itangiye kuri ubu u Rwanda ruri gutumiza ibikomoka kuri peteroli mu Buhinde ndetse ko igiciro gihenze kuko urugendo ari rurerure ugereranyije no kuyikura mu Burasirazuba bwo Hagati.
Yasabye Abanyarwanda kugerageza gukoresha neza ibicuruzwa bitumizwa hanze cyane cyane ibikomoka kuri peteroli mbere y’uko batangira gutegekwa ingano ntarengwa y’ibyo bagomba gukoresha.
Yagize ati “ “ Mu kwirinda kugera aho dutegekwa litiro ntarengwa kuri Station za Essence twige kugabanya ingendo turondereze iyo dufite.”
Intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati yatumye ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda bitumbagira ku kigero kitigeze kibaho na mbere mu mateka mu Rwanda aho Lisansi na Mazutu byarenze 2000 Frw, kimwe kikagera kuri 2.303 Frw ikindi aba 2.205 Frw.






