sangiza abandi

MINUBUMWE yatangaje uko gahunda y’icyumweru cy’icyunamo iteye

sangiza abandi

Tariki ya 7 Mata 2026, u Rwanda rwifatanyije n’Isi muri rusange mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri iki cyumweru cyo kunamira inzirakarengane z’Abatutsi zishwe mu 1994, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, yagaragaje ibikorwa biteganyijwe mu Cyumweru cy’icyunamo, itangaza ko ibikorwa byose n’indi mirimo byemerewe gukomeza nyuma y’igikorwa cyo Kwibuka.

MINUBUMWE yagaragaje ko icyumweru cy’icyunamo ku rwego rw’igihugu kizatangirira ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu gihe ku rwego rw’umudugudu hateganyijwe igikorwa cyo kwibuka kirangwa no gutanga ibiganiro, no gukurikira ubutumwa bw’umunsi.

Ku mu goroba wo ku wa 7 Mata  hateganyijwe Urugendo rwo Kwibuka “Walk to Remember” rutangirira ku biro by’Akarere ka Gasabo rugasorezwa muri BK ARENA ahabera ‘Umugoroba wo Kwibuka.

Kuri uwo munsi biteganyijwe ko ibikorwa byose n’indi mirimo byemerewe gukomeza nyuma y’igikorwa cyo Kwibuka gusa ariko ibikorwa by’ubutabazi (farumasi ziri ku izamu, ibitaro n’amavuriro) bizakomeza guha serivisi ababigana mu gihe n’amahoteli yemerewe gukomeza gutanga serivisi abayacumbitsemo.

Tariki ya 11 Mata 2026 mu Mujyi wa Kigali , mu Karere ka Kicukiro hazaba urugendo rwo kwibuka ruzatangirira ku ishuri rya  IPRC/KICUKIRO rusozwe n’Umugoroba wo Kwibuka uzabera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza.

Biteganyijwe ko ibikorwa by’ubucuruzi, siporo z’abantu ku giti cyabo, imyitozo y’amakipe, indi mirimo itunze abantu n’ibyara inyungu, bizakomeza gukora mu Cyumweru cy’Icyunamo.

MINUBUMWE kandi yagaragaje ko mu Cyumweru cy’Icyunamo Ibendera ry’Igihugu rizururutswa rigezwe hagati.

Tariki ya 13 Mata 2026, ku rwego rw’Igihugu, Icyumweru cy’Icyunamo kizasorezwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero ubwo hazaba hibukwa Abanyepolitiki bishwe bazira kurwanya umugambi wa Jenoside.

MINUBUMWEi yerekanye ko nta bikorwa byo gusoza Icyumweru cy’Icyunamo biteganyijwe ku rwego rw’Akarere ndetse nta gikorwa cyo Kwibuka aho cyateguwe kigomba kurenza amasaha atatu.

Igikorwa cyo Kwibuka mu Bigo bya Leta, ibyigenga, iby’abikorera, na ambasade z’ibindi bihugu mu Rwanda, bizakorwa ku munsi watoranyijwe, hagati ya tariki ya 8 Mata na 3 Nyakanga 2026 kandi buri rwego rukishakira utanga ikiganiro ubifitemo ubumenyi.

Ibigo by’amashuri na byo bizateganya umunsi wihariye wo Kwibuka no guhabwa ikiganiro, gusura urwibutso (aho bishoboka), mu gihe abanyeshuri bazaba bavuye mu biruhuko, kandi kigakurikiza gahunda isanzwe yo Kwibuka.

Hibukijwe kandi ko umugoroba w’ikiriyo ubanziriza umunsi wo Kwibuka cyangwa gushyingura imibiri y’abazize Jenoside, usozwa bitarenze saa yine z’ijoro.

Nyuma y’Icyumweru cy’Icyunamo, ibirango byo kwibuka biramanurwa, icyakora bishobora kongera gukoreshwa gusa, igihe hateguwe igikorwa cyihariye cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, abaturarwanda muri rusange, by’umwihariko urubyiruko, barashishikarizwa kwitabira ibikorwa byo Kwibuka no gukurikira ibiganiro bizatangwa ku maradiyo, televiziyo n’imbuga nkoranyambaga.

Photos:

[fluentform id="3"]