sangiza abandi

Perezida Kagame yashimangiye ko Jenoside itabaye igikorwa gitunguranye

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame yongeye kwibutsa Abanyarwanda n’isi yose ko Jenoside itabaye igikorwa cyabaye gitunguranye, ahubwo ko yari umugambi wateguwe igihe kirekire kandi ugashyirwa mu bikorwa mu buryo bugaragara.

Ni ibyo yagarutseho mu ijambo yavugiye mu muhango wo gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Perezida Kagame yagaragaje ko hari abashaka kugoreka amateka bavuga ko Jenoside yabaye nk’impanuka cyangwa nk’intu gituruka ku makimbirane y’ako kanya,ariko Kagame ashimangira ko ukuri ari uko Jenoside yateguwe neza, ikanashyirwa mu bikorwa mu maso ya benshi, amahanga arebera.

Yagize ati: “Hari abiyitirira ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye nk’igituruka ku buryo butunguranye. Ibyo si byo. Yateguwe neza, kandi ishyirwa mu bikorwa mu maso ya buri wese.”

Perezida Kagame kandi yagarutse ku kibazo cyo guhakana Jenoside, yibutsa ko mbere y’uko Jenoside iba, habaho kwirengagiza ibimenyetso biburira, ndetse n’imvugo z’urwango zigenda zifata intera.

Ati: “Guhakana Jenoside bitangira kera mbere y’uko iba. Habaho uburyo bwo kwirengagiza ibimenyetso biburira icyago cyangwa kubifata nk’ibidafite agaciro. Imvugo z’urwango zihinduka ibikorwa by’urwango, bikitirirwa ko ari ibitekerezo by’abaturage.”

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko ubuhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bukwiye kubera isomo abantu bakomeje umugambi wo guhakana no gupfobya.Yongeyeho ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ari amateka atazasibangana cyangwa ngo ahindurwe bityo abafite uko babihakana bagifite akazi gakomeye.

Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye, ariko rukaba rwarashoboye kwiyubaka no guhindura amateka mabi rwanyuzemo. Yashimangiye ko ibihe byahindutse, kandi ko Jenoside yakorewe Abatutsi itazongera kubaho ukundi ku butaka bw’u Rwanda.

Photos:

Photos: Nsengiyumva Jean Claude

[fluentform id="3"]