Perezida wa Ibuka, Dr. Gakwenzire Philbert, yavuze ko urugendo rw’imyaka 32 ishize hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi rutari rworoshye, ashima ibyakozwe mu guhangana n’ingaruka zikomeye zayo.
Ni ubutumwa yahaye abitabiriye umugoroba wo Kwibuka kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Mata 2026, bari bateraniye muri BK Arena nyuma y’urugendo rwo kwibuka rwerekezagayo ruturuka ku Karere ka Gasabo.
Dr. Gakwenzire, yavuze ko mu gihe gishize u Rwanda n’Abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, babashije kwiyubaka ndetse igihugu kikagarura isura cyari cyaratakaje mu ruhando mpuzamahanga.
Ni urugendo yavuze ko rwari umutwaro abantu ubwabo batari kwishoboza iyo habata ubuyobozi bwiza bwakoze ibishoboka ngo buhangane n’ingaruka Jenoside yasigiye Igihugu n’Abanyarwanda.
Yagize ati “Urugendo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi twakoze muri iyi myaka 32, ntirwatworoheye na gato. Rwatubereye umutwaro tutari kwishoboza kubera ubukana bw’ingaruka Jenoside yakorewe Abatutsi yasigiye abarusimbutse.”
Yavuze ko Kwibuka ari umwanya mwiza Igihugu cyageneye Abanyarwanda wo gusubiza amaso inyuma ngo barebe inkomoko y’amacakubiri yaganishije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, no kwegera abayirokotse kubera ibikomere yabasigiye ku mubiri, mu mitekerereze ndetse no ku mutima.
Ati “Ni inzira nyayo yo komora ibikomere Abanyarwanda, kwitekerezaho no gushyigikira amahitamo meza yo kubaka u Rwanda twifuza twese kandi rutanga ikizere ko Jenoside itazongera kubaho.”
Dr. Gakwenzire yavuze ko hakenewe gukomeza kongerwa imbaraga mu guhangana n’ikibazo cy’ihungabana ry’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashima ingamba Leta ikomeje gushyira mu bikorwa mu kubitaho mu buryo bwose.
Yasabye ko mu rwego rwo guha ubutabera abayizize n’abayirokotse, abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho bari hose ku isi bakwiye gushyikirizwa inkiko.








