Umujyi wa Toronto muri Canada watangaje ku mugaragaro ko tariki ya 7 Mata 2026 ari umunsi mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ibi byatangajwe n’umuyobozi w’uyu mujyi, Olivia Chow, mu gikorwa cyahuje Abanyarwanda baba muri Canada.
Mu ijambo rye, Olivia Chow yavuze ko iki cyemezo gifashwe mu rwego rwo kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gushyigikira abarokotse.
Yagize ati “Kuva uyu munsi jyewe Olivia Chow, umuyobozi w’umujyi wa Toronto, mu izina ry’inama njyanama y’umujyi wa Toronto, ntangaje ku mugaragaro ko tariki ya 7 Mata 2026 ari umunsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi b’umuryango Nyarwanda barimo Alphonse Barikage uyobora RCA Toronto, na Leo Kabalisa wo mu muryango Ibuka Canada, hamwe n’abandi banyamuryango b’Abanyarwanda batuye muri uwo mujyi.
Abitabiriye ibi biganiro bagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, baganira ku kamaro ko gukomeza kwibuka no kwigisha amateka y’ukuri, cyane cyane urubyiruko, kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Aba banyarwanda bashimangiye ko iki cyemezo ari intambwe ikomeye mu gukomeza kwibuka, guha icyubahiro abazize Jenoside, no kurwanya ko ibyabaye byazongera kubaho ukundi.

Abanyarwanda baba muri Canada bafashe ifoto n’umuyobozi w’umujyi wa Toronto





