Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare, National Institute of Statistics of Rwanda (NISR), cyatangaje ko ibiciro by’ibicuruzwa n’ibikenerwa mu buzima bwa buri munsi bikomeje kuzamuka mu mezi atatu ya mbere y’umwaka wa 2026.
Raporo ya NISR igaragaza ko muri Werurwe 2026, ibiciro byo mu mijyi byazamutse ku kigero cya 9.2% ugereranyije na Werurwe 2025. Ni mu gihe ibiciro byo mu cyaro byazamutse ku kigero cya 6.7%, naho ibiciro bikomatanyije ku rwego rw’igihugu bigera kuri 7.7%.
Ibi bipimo byerekana ko izamuka ry’ibiciro rikiri hejuru cyane cyane mu mijyi, aho ubuzima busanzwe bukoresha amafaranga menshi kurusha mu cyaro.
Ku rundi ruhande, iyo harebwe impinduka z’ukwezi ku kwezi, Werurwe 2026 ugereranyije na Gashyantare 2026, ibiciro byo mu mijyi byazamutseho 1.3%, mu cyaro byiyongeraho 1.9%, mu gihe ku rwego rw’igihugu hose byiyongereyeho 1.7%.
Abasesenguzi mu bukungu bagaragaza ko n’ubwo izamuka ry’ibiciro rikomeje, umuvuduko waryo ku kwezi utari mwinshi cyane, bigaragaza ko isoko riri kugenda rituza buhoro buhoro nubwo hakiri imbogamizi ku bushobozi bwo kugura ku baturage.

Ibipimo bigaragaza ko mu mijyi niho hari izamuka ry’ibiciro riri hejuru ugereranyije no mu cyaro
Ibi bipimo by’ihindagurika ry’ibiciro (CPI) bifite akamaro kanini kuko bifasha kumenya uko ubuzima bw’abaturage buhagaze, cyane cyane ku bijyanye n’igiciro cy’ibiribwa, ubwikorezi n’ibindi bikenerwa bya buri munsi.Ibi kandi bigaha umukoro abafite mu nshingano kureberera ubukungu bw’igihugu kureba ingamba zafatwa zo guhangana n’izamuka ry’ibi biciro.





