sangiza abandi

Congo: Umunyamakuru yabaye iciro ry’imigani nyuma yo kwita Yampano umuyobozi muri M23

sangiza abandi

Umunyamakuru Daniel Michombero wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wigize umuzindaro w’ubutegetsi bwa perezida Felix Thisekedi yabaye iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwita umuhanzi Yampano umuyobozi wo mu ihuriro rya AFC/M23.

Uyu munyamakuru yifashishije urubuga rwe rwa X, yatangaje ko ak’abayobozi ba AFC/M23 kashobotse avuga ko afite amashusho y’urukozasoni ya bamwe mu bayobora iri huriro.

Ku ikubitiro Michombero yatangaje ko yabonye amashusho y’urukozasoni y’Umuyobozi w’ibiro by’Umuyobozi wa AFC/M23, Yannick Tshisola, ari gusambana n’Umuyobozi ushinzwe imari muri iri huriro, Fanny Kayembe, gusa biza kugaragara ko ari ibinyoma.

Nyuma y’ibyo bihuha Michombero yongeye gutangaza ko yabonye andi mashusho y’umuyobozi muri AFC/M23 ushinzwe gukusanya imisoro mu birombe by’amabuye y’agaciro bya Rubaya muri teritwari ya Masisi, witwa Jean-Luc Mashagiro, ari gusambana.

Uyu munyamakuru wabaswe n’ingengabitekerezo ishingiye ku moko yatangaje ashize amanga avuga ko afite amashusho ya Mashagiro ari mu gikorwa cyo gutera akabariro n’undi mugore usanzwe uzwi.

Yagize ati “ “Muri aya mashusho y’iminota 5 n’amasegonda 40, Bwana Mashagiro agaragara ari kumwe n’umugore uzwi neza, bari mu mibonano mpuzabitsina.”

Uyu mugabo ukunda gutangaza amakuru y’ibihuha cyane cyane ajyanye na AFC/M23 Yakomeje avuga ko ibijyanye n’amashusho y’urukozasoni akomeje gusaka atari uruhurirane ahubwo ari uburyo bwo gusiga icyasha abayobozi ba M23 mu rwego rwo kubasimbuza.

Amaze gutangaza ibi abantu bahise batangira kumuha inkwenene nyuma y’uko yari akoresheje ifoto bigaragara ko yakuwe mu mashusho aherutse gusakara ku mbuga nkoranyambaga  y’umuhanzi Yampano ari kumwe n’umukunzi bari gutera akabariro aho uyu munyamakuru yamwise Jean-Luc Mashagiro.

Uyu munyamakuru usanzwe ukorera uyu mwuga mu Burasira bwa Congo ni kenshi atangaza amakuru y’ibinyoma yiganjemo agamije guharabika AFC/M23.

Michombero yakoreshe ifoto ya Yampano avuga ko ari umuyobozi wo muri AFC/M23 wari uri gukora imibonano mpuzabitsina

Photos:

[fluentform id="3"]