Itsinda rigizwe n’abayobozi b’amadini n’ab’imiryango gakondo 120 baturutse muri Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu rwego rwo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, baharuhukiye.
Uru ruzinduko rwari rugamije kurushaho gusobanukirwa amateka y’iyi Jenoside no guteza imbere amahoro mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Aba bayobozi bagaragaje ko bungutse ubumenyi bwimbitse ku mateka ya Jenoside, cyane cyane ku ngaruka z’urwango n’ivangura byagejeje u Rwanda kuri ayo mahano.
Bashimangiye ko bagiye gushyira imbaraga mu gukwirakwiza ubutumwa bw’amahoro, by’umwihariko mu burasirazuba bwa Congo, aho umutekano ukomeje guhungabanywa n’imitwe yitwaje intwaro.
Mu byo biyemeje harimo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’imvugo z’urwango zikomeje gukwirakwizwa n’abashaka guhungabanya Akarere, barimo n’abafitanye isano n’abakoze Jenoside yo mu 1994.
Nyuma yo gusura urwibutso rwa Kigali, iri tsinda ryanasuye Ikigo cya Mutobo cyo Gusubiza mu Buzima Busanzwe abahoze muri FDLR, aho baganirijwe ku mitwe irimo FDLR n’indi ifitanye isano na yo.
Banasobanuriwe ingamba u Rwanda rwashyizeho zo kwakira, gusubiza mu buzima busanzwe no gufasha abahoze ari muri uwo mutwe gusubira mu muryango Nyarwanda no kubana n’abandi amahoro.
Abitabiriye uru rugendo bashimye uburyo u Rwanda rwashyize imbere ubumwe n’ubwiyunge nyuma ya Jenoside, bavuga ko ari isomo rikomeye bazasangiza abaturage bayobora, mu rwego rwo kubaka amahoro arambye mu karere kose.








