Patrick Nkulikiyimfura wari umaze igihe kinini ari Umuyobozi Mukuru wa Akagera Aviation, yitabye Imana ku Cyumweru tariki 12 Mata 2026. Yari afite imyaka 57 y’amavuko.
Ubutumwa bw’itabaruka rya Nkulikiyimfura bwatangajwe n’umuryango we, wagize uti “Umuryango wa Nkulikiyimfura ubabajwe no kubamenyesha gutaha kwa Patrick Nkulikiyimfura, witabye Imana tariki ya 12 Mata 2026. Ikiriyo kiri kubera i Kabuga.”
Nkulikiyimfura yari amaze igihe kinini ari mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere aho kuri ubu yari Umuyobozi Mukuru wa Akagera Aviation. Mbere yaho n’ubundi yakoraga muri Sosiyete y’u Rwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir ari umuyobozi ushinzwe Ibikorwa.
Itangazo ryashyizwe hanze na Akagera Aviation, rivuga ko Nkulikiyimfura yari umuyobozi ureba kure, kandi w’inyangamugayo waharaniye iterambere ry’ikigo n’urwego rwo gutwara abantu n’ibintu mu ndege mu Rwanda kuva mu 2010.
Rikomeza rigira riti “Ubuyobozi bwe n’umuhate wo gukora neza byatanze umusaruro ufatika ku kigo cyacu, ku bafatanyabikorwa n’umuryango muri rusange.”
Akagera Aviation yihanganishije umuryango wa nyakwigendera hamwe n’abakoranye na Nkulikiyimfura.






