sangiza abandi

Mu Rwanda Litiro ya lisansi yageze kuri 2,938 Frw

sangiza abandi

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho litiro ya lisansi yageze kuri 2.938 Frw ivuye kuri 2303 Frw ikaba yiyongereyeho 635 Frw  mu gihe litiro ya mazutu yo yagumye kuba 2205 Frw.

Ibiciro bishya RURA yabitangaje kuri uyu wa 16 Mata 2026, yemeza ko bitangira gukurikizwa ku wa 17 Mata 2026, Saa Kumi n’Ebyiri za mu gitondo.

Itangazo ryashyizwe hanze ku wa 16 Mata 2026, rigaragaza ko ibi biciro byashyizweho hashingiwe ku mpinduka ziri ku isoko mpuzamahanga ry’ibikomoka kuri peteroli ndetse n’ingamba Leta y’u Rwanda yafashe mu guhangana n’ingaruka z’izo mpinduka zigenda ziyongera ku isoko mpuzamahanga.

Riti “Kubera ingamba zafashwe zigamije guhangana n’ingaruka zaterwa n’izo mpinduka, igiciro cya mazutu nticyahindutse, mu rwego rwo gukomeza kunganira ingendo rusange z’abantu n’ubwikorezi bw’ibintu, ndetse n’ibikorwa by’ubukungu muri rusange.”

RURA yavuze ko abaturarwanda basabwa guteganya neza ingendo zabo, gukoresha cyane cyane imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, cyangwa gusangira imodoka (carpooling), no kwirinda ingendo zitari ngombwa hagamijwe kugabanya ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli.

Urwego Ngenzuramikorere rwatangaje ko ruzakomeza gukurikiranira hafi impinduka ziri ku masoko y’ibikomoka kuri peteroli ku rwego mpuzamahanga no mu karere, kugenzura itangwa rya serivisi zinoze no kugeza ibikomoka kuri peteroli mu gihugu hose.

Ibiciro byaherukaga kongerwa ku wa 3 Mata 2026. Icyo gihe litiro ya lisansi yageze kuri 2303 Frw, aho yari yiyongereyeho 314 Frw, mu gihe litiro ya mazutu yageze kuri 2205 Frw, bivuze ko yiyongereyeho 257 Frw.

Na byo byaherukaga guhindurwa ku wa 4 Werurwe 2026, aho litiro ya lisansi yari kuri 1.989 Frw, mu gihe iya mazutu yari yageze yageze kuri 1.948 Frw.

Intambara ya Amerika, Israel na Iran imaze ukwezi n’igice itangiye yafunze ni yo ikomeje gutuma ibikoka kuri peteroli bizamuka kuko byatumye Iran ifunga umuhora wa Hormuz unyuramo 20% by’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa ku Isi buri munsi.

Nyuma y’uko ibi bihugu binaniwe kumvikana ku bijyanye no guhagarika intambara, ibiciro bya peteroli byahise bizamuka birenga 100$.

Ubwo amasoko y’ingufu yongeraga gufungura ku wa 13 Mata ku mugabane wa Aziya, igiciro cya peteroli idatunganyije [Brent crude oil] cyazamutseho 8,5% kigera kuri 102,37$. Peteroli y’ubwoko bwa West Texas Intermediate na yo yazamutseho 9% igera kuri 105,34$.

Photos:

[fluentform id="3"]