Tariki ya 17 Mata 1994, Leta y’abicanyi yakomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu, ndetse ishyiraho ba perefe bashya bagombaga kwihutisha Jenoside muri za Perefegitura.
Ku munsi nk’uyu mu 1994, ni bwo Jean Baptiste Habyarimana wari Perefe wa Butare, warwanyije umugambi wo gutsemba Abatutsi yatawe muri yombi nyuma aza kwicanwa n’umuryango we.
Kuri uyu munsi kandi nibwo inama y’abaminisitiri yasohoye itangazo ishimira ba perefe bari bubahirije inshingano zo kwica Abatutsi ari nako inenga uwa Butare na Kibungo batari babyubahirije.
Icyo gihe kandi kuva tariki ya 17-18 Mata 1994, Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Simbi, abari bahungiye mu cy’ishuri ES.St.J. Bosco no ku kibuga cy’umupira cya Maraba, hose ho muri Komini Maraba ubu akaba ari mu Karere ka Huye barishwe bose.
Kuri iyi tariki Abatutsi bagera ku 12,000 bari bahungiye kuri Stade Gatwaro ku Kibuye barishwe, maze Interahamwe n’abaturage b’Abahutu bacukura ibyobo rusange babajugunyamo.
Uwari Perefe wa Kibuye, Dr. Kayishema Clement, yishe Umututsi wa mbere agira ngo yereke urugero Interahamwe. Uyu Dr. Kayishema Clement akaba yarakatiwe igifungo cya burundu n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, aza gupfira mu gihugu cya Mali mu mwaka wa 2016.
Kuri iyi tariki nanone Abatutsi bagera ku 11,000 bari bahungiye mu Kiliziya ya Kibuye no muri Home St Jean bishwe n’Interahamwe ziyobowe na Izakari na Mbaraga. Abageragezaga guhunga, interahamwe zarabicaga zikabajugunya mu kiyaga cya Kivu. Kuri uwo munsi, harokotse abatutsi 25 gusa.
Uwo munsi kandi Abatutsi benshi baturukaga ku musozi wa Ndera, Rubungo, Jurwe, Murindi, Gasogi, Kanombe na Remera biciwe muri CARAES Ndera. Abatutsi bo ku munini muri Nyaruguru barishwe.
Tariki ya 17 Mata 1994 muri Komini Rwamatamu muri Nyamasheke haje igitero cy’interahamwe gikomeye kirica, gitsemba Abatutsi bari bahahungiye.
Rwamatamu, hakozwe ibikorwa by’iyicarubozo birimo kwica abana, gufata abakobwa ku ngufu, nyuma bakabajomba ibisongo mu maguru. Abatutsi bo muri Bweyeye, Rusizi barishwe.
Abatutsi barishwe i Kayonza, Umurenge wa Nyamirama no ku cyuzi cya Ruramira na Kabazeyi muri Rwamagana.
Abatutsi b’i Munyaga barishwe bose, abayobozi bababeshye ngo icumu ryunamuwe nibave mu bwihisho.
Abatutsi bose bari baturiye ikiyaga cya Muhazi, ku mwaro wa Kabara, barishwe bajugunywa mu Kiyaga cya Muhazi.
Abatutsi bari bahungiye ku biro bya Komini Mubuga, ubu ni mu Karere ka Nyaruguru barishwe bose.
Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Mwulire n’i Sovu (muri Rwamagana) barishwe bose.









