Umunyarwandakazi Emeline Imanizabayo yegukana umudari wa Zahabu mu isiganwa mpuzamahanga rya Seven Hills Record Run ryabereye i Nijmegen mu Buholandi.
Iri siganwa ryabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Mata 2026.
Ni isiganwa ryitabiriwe n’abakinnyi batandukanye baturutse hirya no hino ku Isi, bahatanira mu byiciro by’abagabo n’abagore, basiganwa ku ntera zitandukanye zirimo ibilometero 5 n’ibilometero 10.
Mu cyiciro cy’abagore basiganwe ku ntera ya metero 5,000, Imanizabayo yitwaye neza yegukana umwanya wa mbere akoresheje iminota 15 n’amasegonda 07 (15:07), asiga bagenzi be mu mukino.
Iyi ntsinzi ni indi ntambwe ikomeye ku mukinnyi w’u Rwanda ukomeje kuzamura ibendera ry’Igihugu mu marushanwa mpuzamahanga, bikaba binashimangira urwego siporo yo gusiganwa ku maguru mu Rwanda igezeho.
Nyuma y’iyi ntsinzi, Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Nelly Mukazayire, yashimiye uyu mukinnyi abinyujije ku rubuga rwa X , aho yagize ati: “Congratulations Emeline, komereza aho kandi tukuri inyuma.”
Intsinzi ya Imanizabayo ishobora gutuma arushaho kwiyongerera icyizere cyo kuzitwara neza mu yandi marushanwa.









