Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ibikorwaremezo yatangajeko mu rwego rwo kongera ubudahangarwa bw’igihugu no kudahora mu kubangamirwa n’ibiciro kubera ibikomoka kuri petrole,hari gahunda yo gukoresha amashanyarazi hose aho bishoboka harimo n’imodoka na moto mu gihe kiri imbere zose hazajya hinjira mu gihugu ibikoresha amashanyarazi gusa.
Minisitiri Uwihanganye agendeye ku miterere ya Politiki y’isi muri iki gihe harimo intambara n’amakimbirane y’ibihugu bifite umutungo nka Petrole bisanzwe byohereza mu bindi bihugu ariko havuka intambara ubukungu bugahungabana,yatangaje ko haba hakwiye ingamba zo gushaka ibisubizo harimo no gukoresha amashanyarazi bityo igihugu ntigihore gihangayikishwa n’ibikomoka kuri petrole.
Mu kiganiro na Radio 1 Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo Amb. Jean de Dieu Uwihanganye yagize ati”Mu gihe gito imodoka za Leta z’amashanyarazi ziraba 100% leta igatanga urugero.Hanyuma tuzagera igihe n’abanyarwanda bose bazikoresha kandi nabyo tubibara mu myaka ibiri iri imbere ntibibe byemewe kwinjiza imodoka itari iy’amashanyarazi’
“Si ukuvuga ko tutazakwemerera ahubwo bizaba bigoye.Niba wakuyeho imisoro ku modoka z’amashanyarazi,icyo gihe ushobora kuvuga ngo biguhende kuzana imodoka itari iy’amashanyarazi.Kandi mu gihe gito bizaza”.
Amb. Jean de Dieu Uwihanganye yasobanuye impamvu yo gukoresha cyane ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi yagize ati”Namwe mwumve,abantu babyuka umuntu yarakaye muri biriya bihugu akabyuka ati ndatera uyu ,ndajya kumukuraho ndagira gutya,…hanyuma ingaruka zikagera kuri wowe mucuruzi wa hano.Ejo uwabyutse arakaye atavuganye neza n’uwo babana,ati ngabanyije petrole ,ngabanyije Gaz igera ku isoko ubwo iwawe ibiciro bikaba bizamutse.Rero tugomba kongera ubudahangarwa bwacu mu bintu byinshi bishoboka.
Uwihanganye avuga ko uburyo bwonyine bwo kongera ubudahangarwa,ari ukugabanya aho iyi petrole ikenerwa kandi uburyo bwonyine bwo kubikora ari ugukoresha amashanyarazi cyane ahantu hose hashoboka.

Gukoresha ibinyabiziga by’amashanyarazi,ngo bizongerera igihugu ubudahangarwa
Avuga ko amashanyarazi abanyarwanda bakwiye kuyifashisha muri byose harimo no guteka bakoresheje imirasire y’izuba leta izagenda ifasha abanyarwanda.Abajijwe niba amashanyarazi ari mu Rwanda ahagije ku buryo na yo atazaba ikibazo cyangwa imbogamizi kubera azaba akenerwa cyane na benshi,Minisitiri Uwihanganye yavuze ko umuriro uhari kandi n’inganda ziwukora zihari nta mpungenge zo kuzabura umuriro.
Ibi byose bijyana no kongera ibikorwaremezo by’aho gushyiriramo umuriro no guhindura bateri kuri moto bikagera henshi hashoboka.
Haherewe ku modoka za Leta aho ubu byagizwe itegeko ko 30% byazo zigomba kuba zikoresha amashanyarazi,ngo hazakurikiraho n’imodoka za bus zose zitwara abagenzi zigenda zisimbuzwa izikoresha amashanyarazi.


Moto na Bus zikoresha amashanyarazi ubu zirakora mu gutwara abagenzi,ngo zizakomeza gusimbura izisanzwe.
Minisitiri agaragaza ko gukoresha amashanyarazi ari inyungu nyinshi ,harimo ko igihugu kidahora gihangayikishijwe na Petrole ,ndetse gukoresha amashanyarazi ari uburyo butangiza ikirere kuko moto n’imodoka bikoresha amashashanyarazi bitarekura imyuka ihumanya ikirere.

Izi modoka z’amashanyarazi mu Rwanda zirahari Leta ishishikariza abaturage kuziyoboka







