sangiza abandi

Polisi iraburira abanyura mu gice cy’umuhanda cyahariwe bisi by’umwihariko abamotari

sangiza abandi

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga arasaba abafite ibinyabiziga by’umwihariko abatwara moto kubahiriza gahunda yashyizweho mu mujyi wa Kigali yo gutwara abagenzi rusange mu buryo bwa bisi,birinda kunyura mu gisate cyagenewe bisi mu masaha yashyizweho.

Kuva mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 24 Mata 2026, mu mihanda imwe n’imwe mu mujyi wa Kigali, Bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange n’ibindi binyabiziga ntakumirwa, byahariwe igice cy’umuhanda cyabyo, ngo byihutishe ingendo.

Ni uburyo mujyi wa Kigali washyizeho bwo gufasha ibi binyabiziga mu masaha agaragaramo abagenzi benshi; kuva saa 6h00h-10h00 za mu gitondo na 17h00-21h00, mu gihe ibindi binyabiziga byo bizajya bisangira igice kimwe gisigaye, ariko mu yandi masaha imihanda igakoreshwa nk’uko bisanzwe.

Ni igikorwa cyoroheje ingendo aho abagenzi n’abashoferi batwara izi modoka bagaragaza ko iyi gahunda isigaye ifasha abagenzi kugera ku kazi no mu rugo ku gihe bitewe n’uko yihuta basigaye bakoresha igihe gito.

Cyakora ngo hari kugaragara bamwe batayubahiriza binjira muri iki gisate cyagenewe bisi ,bikaba byazikerereza by’umwihariko abamotari.

Umwe mu bashoferi ba bisi yagize ati” iyi Gahunda ni nziza turimo turihuta rwose.Uretse abamotari urabona abamotari bariyiba gutya bakajya kuri side ya ya mirongo badushyiriyeho noneho kumucaho ntabwo byakunda ushobora kumugonga ibirenge ,bikaba ngombwa ko wa mwanya wawe utakara nanone ugasanga urimo uratinda”

Undi mushoferi yagize ati”Urabona abamotari barasatira imirongo ya bisi,ukaba wakikanga kuba wamugonga nk’akaguru kuko bari kwinjiramo bakongera bakavamo urumva baba batumye ugenda nabi mu muhanda”

Kuri iki kibazo cy’ibinyabiziga binyura mu gisate cya bisi umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga yabwiye RBA ko ababikora gutyo amabwiriza yashyizweho abareba.

Yagize ati ‘”Amabwiriza arabareba ntibemerewe kunyura muri uwo muhanda.Ubwabo ni benshi abamotar 20 bajya mu muhanda bakawuzura bakawufunga noneho ya priorite yari yagenwe kuri kiriya kinyabiziga  ikabura.Turabinginze bazabyubahirize kandi tuzakomeza kubigisha”.

Umuvugizi wa Police yaburiye abamotari bica amabwiriza ko n’ibihano bizaza.

ACP Rutikanga ati”Ariko nanone sinabura kuvuga ko iyo ibintu bibaye mu mabwiriza no mu itegeko iyo bitubahirijwe birangira hariho n’ibihano”

Abanyura mu gisate cyagenewe bisi ,ngo hari igihe n’ibihano bizabageraho.

Umujyi wa Kigali uvuga ko gukoresha bisi ari kimwe mu bisubizo byafasha guhangana n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli,ariko abafite ibinyabiziga byabo bwite badashaka gutega izi modoka rusange, bashobora kunyura mu yindi mihanda igera aho bagiye, batanyuze mu mihanda isanzwe mu rwego rwo kwirinda ambutiyaje.

Abamotari baratungwa agatoki mu kubangamira gahunda ya bisi rusange

Photos:

[fluentform id="3"]