Kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana mu karere ka Nyanza hafungiye umwarimu wigisha ku ishuri ribanza akekwaho kwiba mugenzi we akoresheje ikoranabuhanga.
Abo bakorana babwiye UMUNOTA.COM ko uriya mwarimu ukekwa yafashe telefone ya mugenzi we aguza amafaranga ibihumbi mirongo irindwi na bitanu(75,000frws) kuri telefone ya mugenzi we bakorana ku ishuri ribanza riri mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza ayo mafaranga ahita ayoherereza bagenzi be b’abarimu babiri bakorera mu karere ka Huye nabo bahita bayamusubiza kuri nomero ye ayajyana muri gahunda ze.
Umwe muri bo yagize ati”Ukekwa yari azi umubare w’ibanga wa mugenzi we aguza kuri banki ya UMWARIMU SACCO bisanzwe aho yayoherereje abarimu bagenzi be bo mu karere ka Huye nabo bayamusubiza kuri mobile money”
Umwarimu bivugwa ko telephone ye yakoreshejwe muri icyo gikorwa yahise ajya gutanga ikirego kuri Polisi nayo ifata mwarimu mugenzi we ukekwa.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo CIP Kamanzi Hassan yabwiye UMUNOTA.COM ko umwarimu ukekwaho gukora ibyo Polisi yamufashe ifatanyije na RIB ndetse n’abaturage, akaba akekwaho icyaha cy’ubujura bukoresheje ikoranabuhanga.
Polisi yasabye abaturarwanda n’abanyarwanda muri rusange kwirinda ibikorwa bitemewe by’umwihariko ubujura bukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kuko bihanwa n’amategeko igasaba abantu gukura amaboko mu mifuka bagakora imirimo yemewe ibateza imbere bo ubwabo ndetse n’imiryango yabo n’igihugu muri rusange.








