Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) buri mu banyamuryango 211 ba FIFA bazitabira Inama ya 76 ya FIFA izabera i Vancouver muri Canada kuri uyu wa Kane tariki 30 Mata 2026.
Intumwa z’u Rwanda ziyobowe na Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice Ngoga, ari kumwe na Visi Perezida wa mbere Madamu Claudine Gasarabwe ndetse n’Umunyamabanga Mukuru, Bonnie Mugabe.
Iyi nama izafata ibyemezo bikomeye ku hazaza h’umupira w’amaguru ku isi, birimo ibijyanye n’ingengo y’imari ndetse no guhitamo ibihugu bizakira amarushanwa atandukanye. Biteganyijwe kandi ko iyi nama izemeza abazakira Igikombe cy’Isi cy’Abagore cya 2031 n’icya 2035.
Iyi nama kandi itanga urubuga rwo guhura no kuganira hagati y’amashyirahamwe agize FIFA, hagamijwe guteza imbere ubufatanye n’imikoranire.
Iyi nama yatangiye kuba mu 1904, ikaba ari inshuro ya kabiri ibereye muri Canada, nyuma y’iyabereye i Montréal mu 1976.
Mu mwaka wa 2023, iyi nama yabereye mu Rwanda, ari yo Umuyobozi wa FIFA, Gianni Infantino yongeye gutorerwamo kuyiyobora ku nshuro ya gatatu.








