Umuhanzi Bruce Melody yatangaje ko abarenga 500 biganjemo urubyiruko bahawe imirimo mu gutegura igitaramo kibimburira ibindi bizenguruka igihugu byiswe ‘Summer Country Tour’ bigiye gutangirira mu Karere ka Musanze.
Ibi Bruce Melody yabitangaje kuri uyu wa 13 Kamena 2026, ubwo yavugaga ku myiteguro iri gukorwa mbere y’uko igitaramo cya mbere muri bine bizakorwa gitangirira kuri Sitade Ubworoherane uyu munsi ku wa Gatandatu.
Uyu muhanzi yavuze ko uretse gutanga ibyishimo ku bazitabira ibi bitaramo bizenguruka igihugu bizanatanga imirimo ku baturage biganjemo urubyiruko bo mu turere twose bazataramiramo.
Yagize ati “ Uyu munsi akazi katanzwe ku rubyiruko rwinshi, hari abantu barenga 500 bari gukora hano imirimo itandukanye. Tugomba gutanga imyidagaduro ariko tukabikuramo akazi dutanga imirimo ku rubyiruko”.
Bruce Melody yabwiye RBA ko n’ubwo ibi bitaramo bizatanga ibyishimo ku bazabyitabira bitazarangirira aho gusa kuko buri karere bazajyamo bazatanga amahirwe ku rubyiruko rukora ubuhanzi bakagaragaza impano zabo.
Yagize ati “ Mu karere tuzajyamo tuzakorana n’abahanzi baho kuko mbere ho iminsi itatu y’igitaramo tuzajya dukora imurikagurisha aho abahanzi bazajya bamurika impano zabo. Nk’ubu Nyagatare tuzamara iminsi itatu mu imurikagurisha “Expo”.”
Yavuze ko abahanzi bakora ibintu bitandukanye birimo; kuririmba, gucuranga, ubugeni, ubukorikori n’ibindi bazahabwa urubuga rwo kugaragaza impano zabo.
Uretse Bruce Melody na The Ben, ibi bitaramo byo kuzenguruka igihugu bazaba bari kumwe n’abandi bahanzi barimo Kitoko na Bwiza n’abandi bo mu Turere bazajya bajyamo.
Ku ikubitiro ibi bitaramo biratangirira mu karere ka Musanze bizakomereze mu karere ka Nyagatare ku wa 20 Kamena 2026, mu Bugesera ku wa 27 Kamena 2026 hanyuma bizasorezwa mu karere ka Rubavu ku wa 4 Nyakanga 2026.









