sangiza abandi

Uwimana Nehemie wabaye Meya wa Rwamagana na Perezida wa Muhazi United yitabye Imana

sangiza abandi

Uwimana Nehemie wayoboye akarere ka Rwamagana imyaka itanu kuva mu 2010 kugeza mu 2014, wari usanzwe ari Visi Perezida w’ikipe ya Muhazi United, yitabye Imana nyuma y’ukwezi kurenga yari amaze mu bitaro.

Iyi nkuru y’akababaro yatangajwe n’ubuyobozi bw’ikipe ya Muhazi United aho bemeje ko Uwimana yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Gicurasi 2026 aho yari arwariye mu bitaro bya Kanombe.

Perezida wa Muhazi United, Nkaka Longin, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu Uwimana yari amaze ukwezi kurenga arwaye ari mu bitaro, aho urupfu rwe rwabitswe n’umugore we mu rukerera.

Ati “ Uwinama yari amaze iminsi arwariye mu bitaro i Kanombe aho yari amaze ukwezi, inkuru y’urupfu rwe rero twayibwiwe n’umugore we mu rukerera rw’uyu munsi ku wa Gatandatu.’’

Nkaka yavuze ko uyu mugabo yari asanzwe ari Visi Perezida wa Mbere wa Muhazi United, akaba n’umwe mu bari bayimazemo igihe kinini kuva icyitwa Rwamagana City. Yagaragaje ko yitangiye umupira w’amaguru muri aka karere kugira ngo utere imbere, aho yagiye agira uruhare mu kuzamura abakiri bato akanagerageza kuzamura iyi kipe mu Cyiciro cya Mbere.

Ati “ Ikindi navuga yari umujyanama wacu kuko umupira yari awumazemo igihe, yitangaga cyane kandi twese twabimukundiraga.’’

Uwimana Nehemie wabaye Meya wa Rwamagana na Perezida wa Muhazi United yitabye Imana

Photos:

[fluentform id="3"]