Perezida Paul Kagame ategerejwe muri Tanzania kuri uyu wa 3 Gicurasi 2026, mu ruzinduko rw’umunsi umwe rugamije kongera imbaraga mu mubano uri hagati y’iki gihugu n’u Rwanda.
Ni itangazo ryashyizwe hanze ku wa 2 Gicurasi 2026 n’Ibiro bishinzwe Itumanaho mu Biro bya Perezida wa Tanzania.
Aya makuru kandi yemejwe , n’Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida wa Tanzania, Bakari S. Machumu, aho yatangaje ko Perezida Kagame azaganira mugenzi we, Dr. Suluhu Hassan, ku ngingo z’ubufatanye bw’ibihugu byombi.
Uruzinduko rwa Perezida Kagame ruje rukurikira urwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane wa Tanzania, Mahamoud Thabit Kombo, yagiriye mu Rwanda mu mpera za Werurwe 2026, rwari rugamije guteza imbere ubufatanye.
Umubano w’u Rwanda na Tanzania uhagaze neza cyane, ndetse ukaba ushingiye ku bufatanye mu nzego zinyuranye zirmo ubukungu, ibikorwaremezo n’umutekano.
Tanzania ni umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda mu by’ubukungu, aho icyambu cya Dar es Salaam gicishwaho 70% by’ibicuruzwa byinjira cyangwa bisohoka mu Rwanda.
Ibihugu byombi kandi bifitanye amasezerano anyuranye aho muri Nyakanga 2025, u Rwanda rwagiranye na Tanzania amasezerano ayemerera gushyira i Kigali ibiro by’ikigo gishinzwe ibyambu, TPA, byitezweho kwihutisha iterambere ry’ubucuruzi hagati y’impande zombi.
Mu nama ya 16 ya Komisiyo Ihuriweho n’Ibihugu Byombi (JPC) yabaye muri Nyakanga 2025, hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ubuhinzi no guteza imbere inganda zitunganya amata.
Ibi bihugu byombi kandi bihuriye ku mushinga ukomeye wo kwagura umuhanda wa gari ya moshi uzahuza Umujyi wa Isaka na Kigali hagamijwe koroshya ubuhahirane.
Ingabo z’ibihugu byombi kandi RDF na TPDF zikunze guhura mu nama za buri mezi atatu (Proximity Commanders’ Meetings) hagamijwe kubungabunga umutekano ku mipaka no kurwanya ibikorwa bitemewe.








