sangiza abandi

Perezida Kagame ari mu ruzinduko rw’akazi muri Tanzania

sangiza abandi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cy’abaturanyi cya Tanzania, rugamije gukomeza umubano usanzwe uri hagati y’Ibihugu byombi.

Umukuru w’Igihugu, yageze muri Tanzania mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, yariki ya 3 Gicurasi 2026, yakirwa ku kibuga cy’indege na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubufatanye bwa Afurika y’Iburasirazuba wa Tanzania, Mahamoud Thabit Kombo.

Muri uru ruzinduko rw’umunsi umwe,
Perezida Kagame araganira na mugenzi we wa Tanzania, Dr. Suluhu Hassan, ku ngingo z’ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Umubano w’u Rwanda na Tanzania uhagaze neza cyane, ndetse ukaba ushingiye ku bufatanye mu nzego zinyuranye zirmo ubukungu, ibikorwaremezo n’umutekano.

Tanzania ni umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda mu by’ubukungu, aho icyambu cya Dar es Salaam gicishwaho 70% by’ibicuruzwa byinjira cyangwa bisohoka mu Rwanda

Kugeza ubu, Tanzaniya iri mu bihugu bitatu bya mbere bifitanye ubucuruzi bukomeye n’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, aho ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bukomeje kwiyongera buri mwaka.

Imibare y’ubukungu igaragaza ishoramari rikomeye hagati y’ibihugu byombi, aho kuva mu 1990 kugeza muri Werurwe 2026, Tanzaniya imaze kwakira imishinga 42 y’ishoramari ry’Abanyarwanda ifite agaciro ka miliyoni 325,53$.

Iyi mishinga yatanze imirimo 2,225 mu nzego zitandukanye z’ubukungu bwa Tanzaniya, zirimo inganda, ubwikorezi, serivisi z’imari, umutungo kamere n’ubukerarugendo.

Uru ruzinduko rubaye mu gihe Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba kari kugaragaza iterambere ryihuta ku mugabane wa Afurika, aho Tanzaniya n’u Rwanda byombi bikomeje kugaragaza izamuka rikomeye ry’ubukungu nubwo isi ihanganye n’ibibazo byabwo.

Gukomeza gutsura umubano hagati ya Tanzaniya n’u Rwanda bifite kandi akamaro gakomeye mu rwego rw’umutekano n’iterambere by’akarere, cyane cyane ku bijyanye n’imihanda n’inzira z’ubwikorezi zihuza u Rwanda rudakora ku nyanja, n’amasoko mpuzamahanga binyuze ku byambu bya Tanzaniya.

Inzira ya “Central Corridor” iva ku cyambu cya Dar es Salaam igana mu Rwanda ifite akamaro mu bikorwa by’u Rwanda byo gutumiza no kohereza ibicuruzwa hanze.

Biteganyijwe ko ku musozo w’uru ruzinduko rwa Perezida Kagame, hasohorwa itangazo rihuriweho n’impande zombi, rigaragaza inzego zizashyirwamo imbaraga mu bufatanye ndetse n’amasezerano mashya ashobora gusinywa hagati y’ibihugu byombi.

Photos:

[fluentform id="3"]