sangiza abandi

“Tanzania ni umufatanyabikorwa w’ingenzi ku Rwanda”- Perezida Kagame i Dar Es Salaam

sangiza abandi

Perezida Kagame yashimangiye ko Tanzania ari umufatanyabikorwa wingenzi ku Rwanda by’umwihariko mu rwego rw’ubucuruzi n’ubwikorezi bihuza u Rwanda n’amasoko Mpuzamahanga.

Yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Gicurasi 2026, ubwo yari mu ruzinduko muri iki gihugu, mu biganiro we na mugenzi we Samia Suluh bahuriyemo n’itangazamakuru, nyuma y’ibyayo bwite byabereye mu muhezo.

Perezida Kagame yashimangiye ko ibiganiro bagiranye byibanze ku gukomeza umubano usanzwe uri hagati y’Ibihugu byombi mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, n’uburyo bakubkira kuri uwo musingi.

Ati: ” Tanzania ni umufatanyabikorwa w’ingenzi kubRwanda. Mu myaka itambutse, twashyize imbaraga mu bufatanye mu nzego zitandukanye by’umwihariko mu rwego rw’ubucuruzi ndetse n’ubwikorezi bihuza u Rwanda n’isoko Mpuzamahanga.

Perezida Kagame yijeje mugenzi we wa Samia Suluh ko u Rwanda rwiteguye gukorana byahafi na Tanzania, mu gushakira inyungu abaturage by’ibihugu byombi.

Perezida wa Tanzania, Samia Suluh , yavuze ko Umwaka ushize wa 2025, ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Tanzania bwageze kuri miliyari 644 z’amashilingi ya Tanzaniya, asaga miliyari 361 Frw.

Perezida Suluhu yavuze kandi ko ibihugu byombi byemeranyijwe kwihutisha umushinga wo kubaka umuhanda wa Gariyamoshi uva Isaka ukagera i Kigali mu rwego rwo kunoza no kwihutisha ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.

Ubutwererane bw’u Rwanda na Tanzania, bwakomeje kwaguka mu myaka yashize binyuze muri Komisiyo ihuriweho Ihoraho yashyizweho ngo ifashe mu gutsura umubano n’ubutwererane.

Ubucuruzi hagati y’ibi bihugu bwakomeje kwaguka buri mwaka kuko kuva mu 1990 kugeza muri Werurwe 2026, ibigo by’ishoramari 42 byo mu Rwanda, byanditswe muri Tanzania, aho ari ishoramari rifite agaciro ka miliyoni $325,5.

Ibi ibigo byahaye akazi abarenga 2,225 mu nzego zirimo inganda, ubwikorezi, urwego rw’imari, umutungo kamere n’ubukerarugendo.

Ni mu gihe ashoramari bo muri Tanzania na bo bashoye imari mu Rwanda barimo abafite ibigo bya Bakhresa Group, Magodoro Dodoma, Discount Center, Jambo Plastic, Sagar Enterprises, Buffalo Travelling Tours, Maxcom Africa, Gasabo Grain Milling Company, LCM Delta Company, na Metrex Integrated Consultancy.

Photos:

[fluentform id="3"]