sangiza abandi

U Rwanda rwashimiwe ko rworohereza abagore bifuza kuba ba rwiyemezamirimo

sangiza abandi

Ikigo cy’Abadage gishyira mu bikorwa imishinga y’ishoramari mu Rwanda, DSIK, cyashimiye u Rwanda ko ari kimwe mu bihugu muri Afurika cyashyizeho uburyo buhamye bufasha abagore bifuza kuba ba rwiyemezamirimo rubafasha kubona inguzanyo mu  buryo  bworoshye.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa DSIK Ruth Madeley, aho yavuze ko mu bihugu byose bakorana u Rwanda ari kimwe mu bihugu byita ku iterambere ry’abagore binyuze mu kuborohereza gutangira ubucuruzi buto n’ubucirirtse.

Ruth yavuze ko kuba u Rwanda rworohoreza abagore bifuza gushora imari bitanga ikizere cy’uko mu bihe biri imbere umubare wa ba rwiyemezamirimo b’abagore uzaba uri ku rwego rushimishije.

Yagize ati “  Mu Rwanda tubona ibijyanye no guha abagore agaciro biteye imbere cyane kandi ugereranyije n’ibindi bihugu muri Afurika ruri imbere y’abandi kandi ntabwo biba mu magambo gusa ahubwo bishyirwa no mu bikorwa mu gihugu hose kugera ku rwego rw’umudugudu cyane ko u Rwanda rusanganywe  umwihariko wo guha gaciro abagore mu nzego zitandukanye”.

Ruth yavuze ko bari gufatanya na leta y’u Rwanda kugira ngo intego rwihaye igerweho binyuze mu mu gufasha abagore kubona inguzanyo zifasha gutangiza imishinga mito n’iciritse bizatuma  baba ba rwiyemezamirimo.

Banki Nkuru y’u Rwanda BNR, yagaragaje ko mu mwaka umwe ushize u Rwanda rwiyemeje kubahiriza amabwiriza yo guteza imbere ba rwiyemezamirimo b’abagore  ndetse ko ibimaze gukorwa bitanga ikizere ko iyi ntego izagerwaho.

Umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe guteza imbere urwego rw’imari muri BNR, Dr. Moise Bigirimana, yavuze ko mu rwego rwo gufasha abagore kuba ba rwiyemezamirimo, banki zo mu Rwanda zamaze gushyiraho abakozi bashinzwe ibijyane n’uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse abakozi bose bamaze guhabwa amahugurwa.

Yavuze ko kugeza ubu  ibigo bito n’ibiciritse bigera ku 12,700 biyobowe n’abagore ndetse mu mwaka umwe bikaba byaramaze guhabwa amahugurwa n’ubujyanama mu bijyanye no gushora imari ndetse ko abafatanyabikorwa bamaze gufungurira imari abagore bagera ku 2,426.

Dr. Bigirimana yavuze ko hari ibindi biri gukorwa harimo gushyiraho centre z’imari zigenewe abagore ndetse na za banki zitandukanye hirya no hino mu gihugu ziri gushyiraho uburyo bwo gukusanya amakuru y’umwihariko areba abagore kugira ngo hamenyekane umusaruro wavuye muri izo serivise.

Kugeza ubu gahunga yo korohereza abagore kugera ku nguzanyo ikorerwa mu bihugu 32 ku mugabane wa Afurika aho ku ruhande rw’u Rwanda 40% by’ishoramari riciritse ari iry’abagore.

U Rwanda rwihaye intego ko mu myaka itanu iri imbere ibigo by’imari bizatanga inguzanyo zigera ku bihumbi 18,500 aho muri zo 80% byazo zizahabwa ishoramari ry’abagore. Hazahangwa imirimo isaga ibihumbi 140 ndetse 80% ikazahabwa abagore bakiri bato bari hagati y’imyaka 18 na 35.

U Rwanda rwashimiwe ko rworohereza abagore bifuza kuba ba rwiyemezamirimo
Umuyobozi Mukuru wa DSIK, Ruth Madeley yashimye u Rwanda uburyo ryorohereza abagore bashaka kuba ba rwiyemezamirimo

Photos:

[fluentform id="3"]