Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Thelesphore Ndabamenye, yagaragaje ko hakenewe amavugurura ya politiki no kwihutisha udushya mu by’ingufu z’imirasire y’izuba, hagamijwe kugera ku ikoranabuhanga rihendutse kandi ryoroshya ubuzima bw’abahinzi ari na ko ryongera umusaruro rikanasigasira umutekano w’ibiribwa.
Ibi Minisitiri yabigarutseho kuri uyu wa mbere tariki 4 Gicurasi 2026, ubwo yari yiyabiriye Inama y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba n’ikoreshwa ryazo mu buhinzi, iri kubera i Kampala muri Uganda.
Muri iyi nama yateguwe n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’ingufu z’izuba (ISA), hagaragajwe ko izi ngufu ari igisubizo kirambye mu koroshya kuhira, gutunganya umusaruro, no kugabanya igihombo abahinzi bahuraga nacyo bitewe n’ibura ry’amashanyarazi asanzwe mu gihe akenewe.
Iyi nama kandi yitabiriwe n’abantu b‘ingeri zinyuranye harimo abaminisitiri, abashakashatsi, n’abashoramari baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo Ethiopia, Senegali, Gana, Zimbabwe, n’u Rwanda.
Minisitiri Ndabamenye yagaragaje ko u Rwanda rwashyize imbere gukoresha ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije kugira ngo umusaruro w’ubuhinzi wiyongere kandi n’abahinzi bato bashobore kubyaza umusaruro ubutaka bwabo mu bihe byose haba mu bihe by’imvura n’iby’izuba.
Yagaragaje ko mu Rwanda, hari imishinga itandukanye imaze gutangizwa igamije gufasha abahinzi guhangana n’amapfa hakoreshejwe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.
Ibi bijyanye na gahunda igihugu cyihaye yo kwagura ubuso bwuhirwa, aho u Rwanda rwiyemeje kugera kuri hegitari 1,146 zuhirwa hakoreshejwe imirasire y’izuba bitarenze mu 2029.
U Rwanda rufite imishinga itandukanye ijyanye no gukoresha ingufu z’imirasire y’izuba mu kuhira hagamijwe kubungabunga ibidukikije no kongera umusaruro uturuka mu buhinzi.
Mu murenge wa Musaza, hatangijwe uburyo bwa “Smart Irrigation” bwuhira hegitari 120 hifashishijwe izuba, byafashije abaturage kudasubira inyuma mu musaruro bitewe n’amapfa.








