sangiza abandi

Ba ofisiye bakuru biga mu Ishuri rikuru rya Polisi bari mu rugendoshuri muri Algeria

sangiza abandi

Ba ofisiye bakuru biga mu ishuri rikuru rya Polisi (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze, bari mu rugendoshuri mu gihugu cya Algeria mu rwego rwo guhuza amasomo bigira mu ishuri n’ibikorerwa mu kazi.

Uru rugendoshuri rw’iminsi itanu rwatangiye kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Gicurasi, rwitabiriwe n’itsinda ry’abagera kuri 47 barimo abagize ubuyobozi bw’Ishuri, abarimu ndetse n’abanyeshuri bakurikirana amasomo y’ icyiciro cya 14 ahabwa ba ofisiye bakuru mu gihe cy’umwaka umwe.

Aba ni abiga mu bijyanye n’ubuyobozi no gukemura amakimbirane, bakomoka mu bihugu 10 by’Afurika birimo n’u Rwanda aribyo; Eswatini, Gambia, Kenya, Malawi, Namibia, Repubulika ya Santrafurika, Somalia, Sudani y’Epfo na Uganda.

Bakigerayo, bakiriwe ku mugaragaro n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Umutekano muri Algeria; Ali Badaoui, mu muhango witabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Vincent Karega n’abandi bayobozi bakuru muri icyo gihugu.

Mu ijambo yavugiye muri uwo muhango,Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Umutekano muri Algeria; Ali Badaoui, yabifurije ikaze, abashimira kuba barahisemo Algeria nk’igihugu cyo gukoreramo urugendoshuri rwo kubafasha gushimangira amasomo.

Yagize ati: “Twishimiye kuba mwaragize igitekerezo cyo guhitamo igihugu cyacu nk’ahantu ho gukorera urugendoshuri rwanyu. Ibihugu by’Afurika bihuje intego kandi ibihungabanya umutekano bihura nabyo ni rusange, by’umwihariko ubwiyongere bw’ibyaha byifashisha ikoranabuhanga, iterabwoba, n’ibyaha byambukiranya imipaka.”

Ambasaderi w’u Rwanda muri Algeria, Vincent Karega, yavuze ko uru ruzinduko rugaragaza ubufatanye bukomeye busanzwe hagati y’ibihugu byombi, rukaba ikimenyetso cyerekana icyifuzo cyo kwihuza kw’Afurika. 

Yashimye ubufatanye bugenda bwiyongera hagati y’inzego zombi za polisi, ashimangira ko u Rwanda rwiyemeje gusangira ubunararibonye bw’umwuga mu rwego rw’ubuvandimwe bw’Afurika.

Biteganyijwe ko muri uru rugendoshuri, abanyeshuri bazahabwa ibiganiro bitandukanye, aho ku munsi wa mbere, baganirijwe n’Umuyobozi w’agateganyo w’Ikigo cy’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe (AU) gishinzwe kurwanya iterabwoba; Bwana Idriss Mounir Lallali.

Ni ikiganiro cyagarutse mu buryo bwimbitse ku mateka n’imiterere y’ibitero by’iterabwoba mu gace ka Sahel no ku mugabane w’Afurika muri rusange, agaruka no ku ruhare rw’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe ndetse n’imbogamizi zikigaragara mu guhangana n’iterabwoba.

Abitabiriye urugendoshuri kandi basuye ishami rishinzwe ibijyanye na tekiniki n’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera, basura n’icyicaro cy’ishami rya Polisi Mpuzamahanga ku mugabane w’Afurika (AFRIPOL), aho basobanuriwe intego n’inshingano z’uyu muryango, ibyagezweho n’icyerekezo cyawo mu kurushaho guhangana n’ibyaha byugarije umugabane.

Binyuze mu bufatanye, urugendoshuri ba ofisiye bakuru bitabira amahugurwa bagirira hanze y’igihugu; rubafasha kunguka ubumenyi bw’ingenzi ku bijyanye no gusangira amakuru mu karere, guhuriza hamwe ubumenyi bujyanye n’uburyo akazi ka polisi gakorwa bigendanye n’igihe, n’akamaro ko gufatira hamwe ingamba z’umutekano hagamijwe guhangana n’ibiwuhungabanya bigenda birushaho kwiyongera muri iki kinyejana cya 21.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]