sangiza abandi

Nyanza:Umubyeyi wabyaye impanga z’abana batatu arasaba ubufasha

sangiza abandi

Umubyeyi wabyaye impanga z’abana batatu icyarimwe aravuga ko nta bushobozi afite agasaba abagiraneza ko bamufasha akabona ikibatunga

Hashize icyumweru mu bitaro by’akarere ka Nyanza havukiye abana batatu b’impanga aho babiri muri bo ari abahungu naho umwe muri bo akaba umukobwa.

Umuryango wibarutse impanga usanzwe utuye mu mudugudu wa Karehe mu kagari ka Nyabinyenga mu murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza.

Se ubabyara afite imyaka 25 yitwa Niyodusaba Adrien mu kiganiro yagiranye na UMUNOTA.COM yavuze ko bariya bose yababyaye icyarimwe akaba agorwa no kubona ubushobozi bubatunga icyarimwe kuko nawe ubwe asanzwe atunzwe no guca inshuro cyane agakora ubuyedi iyo yabubonye naho nyina we ubusanzwe akaba nta kazi agira.

Yakomeje avuga ko bimwe mu bimuhangayikishije harimo kubona amata ya bariya bana kuko nyina atabahagije.

Yagize ati”Nta nka yo kubakamira mfite kandi nanjye nta bushobozi ku buryo binkomereye.Ndamutse mbonye abagiraneza banyunganira byamfasha”

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nadine Kayitesi yabwiye UMUNOTA.COM ko uwabyaye abana batatu atishoboye cyangwa hari ubufasha bwihariye akeneye bagerageza kumwegera no kumufasha bitewe n’ubushobozi.

Avuga ko uyu mubyeyi na we bari kumufasha ibishoboka aho bamuboneye amata yihariye y’abana n’ibindi bimufasha.

Yagize ati”Twahaye amafaranga umurenge ubirimo”

Uyu mubyeyi utorohewe no gutunga abana batatu b’impanga asaba uwagira icyo amwunganira kunyuza ubufasha kuri telefoni ibariye mu mazina ye ari yo 0783476211(Adrien Niyodusaba).

Mu busanzwe uyu muryango wabyaye impanga uvuga ko nta bandi bana bari barabyaranye uretse bariya bavukiye rimwe uko ari batatu kugeza ubu bakaba baravuye mu bitaro aho bari mu rugo.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]