sangiza abandi

Nyamagabe:Minisitiri Bizimana yasabye abagize uruhare muri Jenoside guhinduka

sangiza abandi

Kuri uyu wa Gatandatu,ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Cyanika mu karere ka Nyamagabe habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyitabiriwe n’abaturage n’abayobozi batandukanye

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari icyaha mpuzamahanga kidasaza kandi ko n’ingaruka zayo zigikomeje kugaragara kugeza n’uyu munsi.

Yagize ati:
“Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha mpuzamahanga kidasaza. Uko idasaza ni nk’uko ingaruka zayo zidasaza. Ibikomere yateye Abatutsi bayirokotse, byomorwa n’uko twese tubigiramo uruhare nk’abanyarwanda. Tugafatana urunana mu gukomera no gukomeza Ubudaheranwa bwacu nk’umuryango umwe.”

Yakomeje ashimira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku ruhare rwabo mu kubaka igihugu nyuma y’amateka mabi Jenoside yasize, by’umwihariko ubutwari bagize bwo gutanga imbabazi no kongera kubana mu mahoro n’ababiciye.

Ati:
“Turashimira Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko hejuru y’umutwaro ukomeye w’amateka ya Jenoside, mwatwaje gitwari mugatanga imbabazi ku babiciye, ubu mukaba mubanye mu mahoro. Ni umusanzu ukomeye mwatanze mu kongera kubaka u Rwanda no kubaka ubudaheranwa bwacu nk’Abanyarwanda.”

Mu ijambo rye, Dr. Jean Damascène Bizimana yavuze ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakwiye guhinduka by’ukuri no gushyigikira Ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda.

Yagize ati:
“Abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakwiye guhinduka bya nyabyo no gushyigikira ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Ni ngombwa kumenya, ni ngombwa kwakira, ni ngombwa kumva ko u Rwanda rutakigendera ku bumwe bw’abahutu. U Rwanda rugendera ku bumwe bw’abanyarwanda,ni na bwo tugomba gukomeraho gusa.”

Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyasojwe no kunamira no guha icyubahiro imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside isaga ibihumbi 35 iruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Cyanika.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]