Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Yusuf Murangwa yatangaje ko ingengo y’imari y’u Rwanda iziyongera mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2026/2027, ikagera kuri miliyari 7,796.3 Frw, ivuye kuri miliyari 6,952.1 Frw zari zateganyijwe mu mwaka wa 2025/2026. Ni ukuvuga izamuka rya miliyari 844.2 Frw.
Ibi Minisitiri Murangwa yabigaragarije imbere y’Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Mbere tariki 11 Gicurasi 2026, ubwo yagezaga imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2026/2027.
Mu mwaka wa 2025/2026, ingengo y’imari yari yagabanyutseho miliyari 80.4 Frw, iva kuri miliyari 7,032.5 Frw igera kuri miliyari 6,952.1 Frw.
Uretse izamuka ry’ingengo y’imari rusange, Leta ivuga ko iri zamuka rizaterwa ahanini no kwihutisha imirimo yo gusana no kwagura ikibuga cy’indege gishya cya Kigali, ndetse no kongera inkunga ihabwa sosiyete ya RwandAir kugira ngo ikomeze guhangana n’ingaruka z’ibibazo by’ubwikorezi bwo mu Burasirazuba bw’Isi.
U Rwanda ruteganya kandi ko ubukungu buzazamuka ku kigero cya 6.8%, aho byagaragajwe ko n’ibi bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bw’Isi bishobora kugira ingaruka ku bukungu bw’Akarere.
Ku bijyanye n’amikoro ya Leta, imisoro, amahoro n’impano byageze kuri miliyari 2,394.1 Frw, byiyongereyeho miliyari 46Frw ugereranyije n’ibyari biteganyijwe mbere.
Muri rusange, amafaranga azaturuka imbere mu gihugu ateganyijwe kugera kuri miliyari 5,273.8 Frw, mu gihe inkunga z’amahanga zizagera kuri miliyari 548.3 Frw, naho inguzanyo zigera kuri miliyari 1,974.1 Frw.
Mu 2026, icyuho hagati y’ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga n’ibyo rwoherezayo kiziyongera kigere kuri 34,5% bitewe n’ubwiyongere bw’ibyo rutumiza mu mahanga byifashishwa mu mishinga minini yo mu rwego rw’ubwubatsi.









