sangiza abandi

Africa CEO Forum yahumuye: Abayobozi bayitabiriye batangiye kugera mu Rwanda 

sangiza abandi

Mu gihe habura amasaha macye ngo u Rwanda rwakire inama ihuza abayobozi b’ibigo bitandukanye, abashoramari n’abanyapolitike baturutse muri Afurika no mu bindi bice binyuranye hirya no hino ku Isi, izwi nka ‘Africa CEO Forum’ abayobozi bazitabira iyi nama batangiye kugera mu rw’imisozi 1000.

Iyi nama izamara iminsi 2 iteganyijwe kuba kuva tariki 14-15 Gicurasi 2026 ikazabera muri Kigali Convention Centre.

Bamwe mu bayobozi bamaze kugera mu Rwanda harimo Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire, Robert Beugré Mambé, wageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, ku wa 12 Gicurasi 2026, aho yakiriwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Jean-Damascène Bizimana.

Undi wamaze kugera mu Rwanda ni Perezida wa Guinée-Conakry, Mamadi Doumbouya na we yageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa 12 Gicurasi.

Ageze ku i Kanombe yakiriwe na Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda, wari uherekejwe n’abandi bayobozi batandukanye barimo umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, imuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, meya w’umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel n’abandi.

Africa CEO Forum ni inama izenguruka mu bihugu bya Afurika. U Rwanda rugiye kuyakira ku nshuro ya gatatu kuko ku nshuro ya mbere rwayakiriye mu 2019, rwongera kuyakira mu 2024.

Buri mwaka ihuriza hamwe abarenga 2,800 baturutse mu bihugu bisaga 90 byo hirya no hino ku Isi, barimo abayobozi b’ibigo bikomeye (CEOs), abashoramari, abakuru b’ibihugu, ba minisitiri n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’umugabane wa Afurika.

Yatangijwe na Jeune Afrique Media Group ku bufatanye na International Finance Corporation, ishami rya Banki y’Isi rishinzwe guteza imbere ishoramari ry’abikorera.

Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire, Robert Beugré yakiriwe na Minisitiri Bizimana Jean Damascene
Perezida wa Guinée-Conakry, Mamadi Doumbouya yakiriwe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda
Perezida Mamadi Doumbouya yamaze kugera i Kigali
Minisitiri Dr. Bizimana aganira na Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire, Robert Beugré
Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire, Robert Beugré ubwo yageraga i Knombe
Meya w’Umujyi wa Kigali Dusengimana Samuel asuhuza Perezida Doumbouya

Photos:

[fluentform id="3"]