sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe yahagarariye Perezida Kagame mu muhango w’irahira rya Museveni 

sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr.Justin Nsengiyumva yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, watangiye manda ya karindwi yo kuyobora iki gihugu.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12 Gicurasi 2026, wabereye kuri Kololo Ceremonial Grounds, mu mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda.

Uyu muhango witabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma baturutse hirya no hino ku mugabane wa Afurika, aho u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Dr.Justin Nsengiyumva wahagarariye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Perezida Yoweri Kaguta Museveni yarahiriye kuyobora Uganda muri manda izamara imyaka itanu, izageza mu 2031.

Museveni w’imyaka 81 yatsinze amatora yabaye ku wa 15 Mutarama 2026 ku majwi 7.946.772 ahwanye na 71,6% by’amajwi yose. 

Perezida Museveni yashimiye bamwe mu bayobozi bamaze igihe bagize uruhare mu iyubakwa ry’igihugu cya Uganda byumwihariko igisirikare ifite uyu munsi.

Hagaragajwe kandi Amashusho yafashwe mu gihugu hose agaragaza ibyagezweho mu myaka myinshi amaze ayobora iki gihugu, agaragaza ko abaturage nabo babashije kwiyubaka bagatera imbere.

Yashoje asaba abaturage ba Uganda gukomeza kubaka ubukungu buteye imbere ndetse no gushyigikira umurongo w’igihugu.

Abantu baturutse hirya no hino bitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Museveni

Photos:

[fluentform id="3"]