Ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, NISR, cyatangaje ko mu mwaka wa 2025, mu irangamimerere handitswe abapfuye 39,355 akaba ari kimwe cya kabiri cy’abapfuye bingana na 50.5% bivuye kuri 46.1% byari ho mu mwaka wa 2024, aho byazamutseho 4.4%.
Muri raporo iherutse gutangazwa na NISR izwi nka Rwanda Vital Statistic Report yagaragaje ko mu Rwanda kwandukuza abapfuye mu irangamimerere bikiri ikibazo kuko hafi kimwe cya kabiri cy’abapfa batandukuzwa.
Mu ntego z’iterambere rirambye,SDG, hateganyijwe ko nibura mu mwaka wa 2030 abitabye Imana bazaba bandikishwa ku kigero cya 80%.
Nubwo hari iyi ntego ariko bamwe mu baturage ntibaha agaciro igikorwa cyo kwandukuza uwapfuye mu bitabo by’irangamimerere, bavuga ko uwagiye aba agiye, ntibibuke ko kutabikora bishobora kubagiraho ingaruka.
Iki ni ikibazo gifitwe n’Abanyarwanda batari bake, kuko kugeza n’uyu munsi imibare igaragaza uko impfu zandikwa mu irangamimerere ikiri hasi, nk’uko bigaragara muri raporo z’imyaka irindwi yakozwe na NISR.
Iyi raporo igaragaza ko mu 2019, hagaragaye impfu 23,791 ariko mu irangamimerere hakandikwa 31.4% byazo. Mu 2020 hapfuye abantu 22,634 aho mu irangamimere handitswe 29.9% byabo. Mu 2021, habaruwe impfu 19,797 mu gihe izanditswe mu irangamimerere ari 26.2%, naho mu 2022 habonetse impfu 27,010 ariko izanditswe mu irangamimerere zari 31.1%.
Mu 2023 habonetse impfu 32,853 hanyuma mu irangamimerere handikwa 41.8%, mu 2024 hapfuye abantu 40,704 mu gihe abanditswe mu irangamimere bari 46.1%, naho mu 2025 hapfuye abantu 39 355 handikwa 50.5%.
Imwe mu mpamvu nyamukuru ituma abapfuye batandikwa bose mu irangamimerere cyangwa ngo bandukurwe mu bitabo nk’uko bimenyereye kuvugwa, ni uko hari abapfa batageze kwa muganga, imiryango yabo ntiyite ku kujya gutanga ayo makuru.
Raporo ya NISR igaragaza ko mu bantu 39,355 bapfuye mu Rwanda abarenga kimwe cya kabiri cyabo bangana na 55,9% bapfiriye hanze y’amavuriro.
Iyi raporo yashyizwe hanze ku wa 15 Mata 2026 igaragaza ko abantu bapfiriye mu mijyi barimo 58,6% bapfiriye ahatari ku ivuriro naho 41,4% bapfira ku ivuriro. Abapfiriye mu cyaro, 61,3% byabo bapfiriye ku ivuriro mu gihe 38,7% ari bo bapfiriye ahandi hatari ku ivuriro.
Nubwo hari ikibazo mu kwandukuza abapfuye mu irangamimerere ku rundi ruhande kwandikisha abana bavuka bigeze ku rwego rushimishije.
Ubushakashatsi bwa NISR bwagaragaje ko muri 2023, kwandikisha abana bavuka byari bigeze kuri 90%, mu gihe muri 2024 byari bigeze kuri 90.3%.
Raporo iheruka igaragaza ko abana bavutse mu 2025 ari 356.838. Abandikishijwe muri sisiteme batarengeje iminsi 30 bavutse ni 99,1% mu gihe abanditswe bakererewe ni 3.323.
Mu bana bandikishijwe, 8% bavutse ku bagore bafite imyaka iri hagati ya 15 na 19. Abana 24,2% babyawe n’abagore bafite imyaka iri hagati ya 20-24, mu gihe abana 23,9% babyawe n’abagore bafite imyaka 25-29, abagore bafite imyaka 30-34 bandikishije abana 19,8%, mu gihe aba 35-39 bandikishije abana 15,4%.
Abana bavuka bandikirwa ku ivuriro bavukiyeho cyangwa ku rwego rw’akagari.
Iyi mibare yerekana ko hari intambwe igaragara mu kwandikisha abana bavuka mu Rwanda, bikaba byagombye kuba kimwe no mu kwandukuza abapfa, kuko ho bigaragara ko hakiri akazi gakomeye ko gukora.
Kuzuza amakuru y’irangamimerere muri rusange ni ingirakamaro ku baturage no ku gihugu, kuko ayo makuru ari yo aherwaho hakorwa igenamigambi, ari na ryo rigenderwaho mu guteza imbere abaturage hakurikijwe ibyo bakeneye, bikaba ari ngombwa rero ko imibare y’abagenerwabikorwa iba izwi.









