Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangaje ko cyakoze impinduka mu masezerano yo kugurisha cyangwa gutanga ikinyabiziga nk’impano, aho hazajya hakoreshwa sisiteme y’iki kigo mu gukora amasezerano.
Iyi sisiteme izajya itanga amasezerano habanje kugenzurwa ko ugurisha adafite ibirarane by’imisoro cyangwa irindi tambamamira iryari ryo ryose.
Ubu buryo bushya bwatangiye gukoreshwa ntabwo buzajya bwemerera umuntu kwikuraho ikinyabiziga (imodoka cyangwa moto) adasinyiwe n’uwo bashakanye mu gihe basezeranye ivangamutungo, nubwo yaba ariwe wanditswe kuri ‘carte jaune’ wenyine.
RRA yatangaje ko mu buryo bushya, ugurisha azajya yinjira muri sisiteme ya E-Tax ahasabirwa ihererekanya ry’ibinyabiziga, ahitemo plaque na nomero ya shasi (chassis) by’ikinyabiziga ashaka gutanga, ahitemo guhererekanya ikinyabiziga n’undi, ubundi asabe code yoherezwa kuri telefoni ye.
Iyi kode ashobora kuyiha ugura cyangwa noteri ngo na bo birebere ko nta birarane by’imisoro cyangwa ibindi biri ku kinyabiziga na TIN cyanditseho, hakoreshejwe urubuga rwa RRA.
Mu gihe ntabirarane bigaragara, sisiteme izajya ikwemerera gukomeza gukora amasezerano yo kugurisha ikinyabiziga. Byaba biriho, ikagusaba kubanza kwishyura mbere yo gukomeza.
Ubwo yasobanuraga ibijyanye n’izi mpinduka, Komiseri wungirije ushinzwe serivisi z’abasora n’itumanaho muri RRA, Uwitonze Jean Paulin, yavuze ko ubu nta muntu wakabaye agura ikinyabiziga gitambamiwe, gifite ibirarane by’imisoro cyangwa ngo akoreshe amasezerano atatanzwe na sisiteme ya RRA.
Yakomeje ati “Ubu hari amasezerano agomba gukurikizwa uko sisiteme iyatanga, agasinywa nk’uko yagenwe, tukizera ko nta tambamira, nta birarane by’imisoro, ndetse n’amasezerano akoze neza, ikibazo kigendanye nabyo kigakemuka.”
Amasezerano sisiteme ya RRA izajya itanga ni yo azajya ashyirwaho umukono na noteri, aho kuba ayo abantu biyandikiye.
Aya masezerano kandi ni na yo azajya yifashishwa mu gusaba ihererekanya ry’ikinyabiziga nk’uko bisanzwe bikorwa.
Abasezeranye ivangamutungo ntawe uzakora aya masezerano adasinyiwe n’uwo bashakanye
Uwitonze avuga ko mu bukangurambaga RRA imazemo iminsi ishishikariza abaguze cyangwa bagurishije ibinyabiziga gukora ihererekanya mutungo, byagaragaye ko hari abagiye babyikuraho uwo basezeranye ivangamutungo atabyemera cyangwa atabizi.
Ibyo bigatuma umwe ahita asaba itambamira, bityo ikinyabiziga nticyandikwe ku wakiguze kandi yatanze amafaranga.
Uwitonze yakomeje ati “Umuntu niba yarashatse, hanyuma akaba yarasinye ivangamutungo n’uwo bashakanye, kuri aya masezerano azajya asabwa ko na wawundi bashakanye ashyiraho umukono wemeza ko uwo mutungo w’urugo bawugurishije.”
“Ubwo rero twabonye ko aribyiza ko uwo mutungo ku bantu basinyanye ivangamutungo, ko bombi baba bemera ko bagiye kugurisha, hakajyaho umukono w’uwo bashakanye.”
Yashimangiye ko impinduka zitezweho gufasha mu gukumira uburiganya mu kugurisha ibinyabiziga.
Ba Noteri nabo hari icyo basabwa
Muri izi mpinduka zakozwe ba noteri nabo basabwe kugenzura ko amasezerano yujuje ibisabwa, kandi ko ahuye na kopi igaragara muri sisiteme ya RRA.
Uwitonze asaba abagura ibinyabiziga kubanza kugenzura ko nta tambamira cyangwa ibirarane biriho, kugira ngo badatanga amafaranga badashobora kwandikwaho umutungo.
Mu gihe ugurisha yinjiye muri e-tax agasanga nta birarane TIN ye ifite, cyangwa ubifite yarahawe amasezerano yo kubyishyura mu byiciro, sisiteme imuha ifishi yuzuzaho amakuru y’uwo yifuza ko ikinyabiziga cyandikwaho. Umunyamahanga asabwa kuzuzamo nomero ya pasiporo n’ifoto yayo.
Nyuma yo kwemezwa, ugurisha ahabwa amasezerano y’ubugure yujujwe hakoreshejwe amakuru ari muri sisiteme, abayagiranye bakuzuzaho itariki asinyiweho n’aho batuye.
Ayo masezerano ni yo yemezwa na noteri, agasinywaho n’abayagiranye, akifashishwa mu gusaba ihererekanya hamwe n’ibindi bisabwa.
Muri ubu buryo kandi ba noteri basabwa kujya bagenzura nomero ya shasi y’ikinyabiziga, bakareba ko ihura n’iri mu nyandiko mbere yo kwemeza ko ikinyabiziga kigurishijwe cyangwa gitanzwemo impano.









