Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu wageze i Kigali, aho yitabiriye inama ya Africa CEO Forum, itaganyijwe kubera mu Mujyi wa Kigali.
Perezida Tinubu yageze i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 13 Gicurasi 2026, yakirwa ku kibuga cy’Indege na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda.
Uyu mukuru w’Igihugu wa Nigeria ari mu Rwanda aho yitabiriye inama ya Africa CEO Forum iteganyijwe kubera muri Kigali Convention Center kuri uyu wa Kane, tariki ya 14-15 Gicurasi 2026.
Ni ku nshuro ya mbere, Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, asuye u Rwanda kuva yajya ku butegetsi mu mwaka wa 2023.
Iyi nama ngarukamwaka yatangijwe mu 2012, ikaba ari yo nama nini ihuza urwego rw’abikorera muri Afurika.
Buri mwaka ihuriza hamwe abarenga 2,800 baturutse mu bihugu bisaga 90 byo hirya no hino ku Isi, barimo abayobozi b’ibigo bikomeye (CEOs), abashoramari, abakuru b’ibihugu, ba minisitiri n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’umugabane wa Afurika.
Uretse Perezida wa Nigeria, iyi nama izitabirwa n’abandi bakuru b’Ibihugu bya Afurika barimo Perezida wa Gabon Brice Clotaire Oligui Nguema, Perezida wa Mozambique Daniel Chapo, Perezida wa Mauritania Mohamed Cheikh Ould El Ghazouani ndetse na Perezida wa Guinea, Mamadi Doumbouya.
Abitabiriye iyi nama bazaganira ku ngingo zigamije kugena ejo hazaza h’ubukungu bwa Afurika, harimo imishinga minini y’ibikorwaremezo, isoko rusange rya Afurika (AfCFTA), inganda n’ubusugire mu bukungu.
Bazaganira kandi ku ikoranabuhanga n’ihinduramatwara ryaryo mu guteza imbere ibigo by’Abanyafurika bikomeye ku rwego mpuzamahanga, baganire ku bufatanye hagati ya Leta n’abikorera, uburyo Afurika yakwihutisha umusaruro n’ishoramari n’ibindi.









