sangiza abandi

United Capital Plc yahisemo u Rwanda nk’icyacaro cyayo muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati

sangiza abandi

Ikigo United Capital Financial Services Rwanda Ltd cyahaye uruhushya Urwego rw’u Rwanda Rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA) rwo gukora nka banki y’ishoramari ndetse ruhitamo u Rwanda nk’icyacaro cyacyo muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda Rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA,  Romeo Ngarambe, yavuze ko kuba kimwe mu bigo bikomeye by’imari muri Afurika gihitamo gushyira icyicaro cyacyo mu Rwanda, bigararagaza intambwe ikomeye u Rwanda rumaze gutera mu bijyanye no kureshya ishoramari muri Afurika y’i Burasirazuba no hagati.

Yagize ati “Iyo ikigo nka United Capital gifite amateka n’ubunararibonye gifashe icyemezo ntayegayezwa kandi kidashingiye ku marangamutima cyo gushyira icyicaro cyacyo cy’ibikorwa byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati i Kigali, bitanga ubutumwa bukomeye ko nta rundi rutonde cyangwa raporo bishobora kubisimbura”.

Yakomeje agira ati “ Ibi biba byereka Isi ko isoko ry’u Rwanda rikomeye, ibigo byacu byizewe, kandi ko n’intego zacu ziherekejwe n’ubushake bwo kuzishyira mu bikorwa. Uku ni ko kwizera guhindura icyerekezo cy’amasoko y’imari, kandi natwe tugamije kubisigasira dukomeza kubaka urubuga rukwiriye ibigo byiza biri muri Afurika.”

United Capital Plc ni itsinda rikomeye rya banki z’ishoramari muri Afurika, rifite amateka akomeye kandi yihariye mu bijyanye n’amasoko y’imari no gucunga imari n’imitungo by’ibigo mu buryo bwihariye kuri uyu mugabane wose ndetse ikaba yarashinze imizi muri Afurika y’i Burengerazuba.

Icyemezo cyo gushyira icyicaro cyayo cya Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati i Kigali ni ikimenyetso gikomeye cy’ubwizerane bushingiye ku kuba u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko, cyikorohereza abashoramari ndetse n’intego zarwo zo kuba igicumbi cy’ishoramari atari muri afurika gusa ahubwo no ku rwego rw’isi.

Mu guhitamo u Rwanda nk’icyicaro cya United Capital Plc muri Afurika y’i Burasirazuba n’iyo hagati bishingiye ku miyoborere yarwo ihamye, amategeko n’urwego rw’ubutabera bikomeye, korohereza abashaka gutangira ubucuruzi ndetse naho ruherereye. Ibi ni na byo bipimo United Capital igendenderaho muri rusange.

Binyuze muri uru ruhushya CMA yabonye, United Capital Financial Services Rwanda Ltd yemerewe gutanga serivisi zuzuye za banki y’ishoramari ndetse n’amasoko y’imari.

Muri zo harimo gucunga imari z’ibigo no gukusanya inkunga y’ishoramari, gushyiraho gahunda z’imari mu mishinga n’ibikorwaremezo, serivisi z’imari mu bucuruzi n’urukurikirane rw’itangwa ry’ibikoresho, serivisi z’imari n’izishingiye ku mutungo, gutanga inama mu bijyanye n’amasoko y’imari n’imigabane ndetse no kubakira ubushobozi ibigo.

Urwego rw’u Rwanda Rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane rufite inshingano zikomeye zo guteza imbere, kugenzura, no gukurikirana isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda kugira ngo rikore mu mucyo, kandi ribe ryizewe. 

Rufite kandi inshingano zo kurinda abashoramari hakumirwa ibikorwa by’uburiganya cyangwa imyitwarire itari myiza ku isoko ry’imari, bityo bikarinda abashoramari (cyane cyane abato) guhomba binyuze mu makosa y’abandi.

United Capital Plc yahisemo u Rwanda nk’icyacaro cyayo muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati

Photos:

[fluentform id="3"]